Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abagore

Iyo umugore yakoze, urugo rutera imbere

Bamwe mu bagore bakorera ubucuruzi mu Karere ka Rubavu, bavuga ko hamwe no gutinyuka bagakora, imiryango yabo yagiye ihindura imibereho n’ubwo bakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, Isi ihanganye na cyo.

Niyomukiza Pacifique ukorera ahitwa ‘Unama’: isoko rito rikoreramo koperative y’abagore bahoze bakora ubuzunguzayi mu Mujyi wa Rubavu, ubu bacururiza ibyambarwa mu Murenge wa Gisenyi, mu Kagali ka Bugoyi; avuga ko kwihuriza hamwe byabafashije kwiga kuzigama.

Ati “Ikintu nakunze muri Koperative, tuvuge wenda wagize nk’imbogamizi, igshoro cyabaye gikeya, bagenzi bawe barakwegera bakagufasha, ntibatume wicara; barakuguriza ukajya ukora wishyura, icyo gihe ntibitume wicara cg ngo uhagarare gukora kandi wari wamaze kwinjira mu bucuruzi. Abakorera hano twahoze ducururiza mu muhanda, ibyo bita ‘abazunguzayi, ariko igihe cyaje kugera twishyira hamwe ku ruhare rw’ubuyobozi cyane cyane mu nzego z’abagore; ku buryo ubona ko byadufashije guhindura imikorere n’ubwo COVID-19 yaje idutunguye, bikazamba.”

Yongeraho ko mu kazi kabo, ibyinshi bacuruza babikura muri Congo, na byo byabagoye kuko imipaka yari ifunze n’abakiliya bari mu bukene; ku buryo bagobotswe n’amafaranga gusa bari baragiye bizigamira.

Yagize ati “Habayeho kugabanuka kw’abakiliya kuko abantu benshi amafaranga bayakoresheje muri kiriya gihe, kandi badafite aho bari gukura andi; gusa iyo uri gucuruza byange bikunde uba ugomba kugira ahantu ubika amafaranga, muri macyeya umuntu yari afite rero hahise habaho gushaka ikidutunga mu rugo, n’ubwo bitari byoroshye nk’abantu turya ari uko twakoze. Hari amafaranga tuba twaratanze nk’abanyamuryango, Koperative yaratugobotse.”

Kimwe n’abandi bakorana muri Koperative ‘Ejo Heza Gisenyi’, icyo bahurizaho ni uko gukora k’umugore bisobanura vuba iterambere ry’umuryango.

Uhagarariye iyi koperative, Mukeshimana Violette, agira ati “Navugira abagore, buriya umugore aba ari mutima w’urugo kandi buriya iyo yakoze aba avuga ati ‘umwana wanjye niba nabonye icyo gihumbi, umwana wanjye agomba kunywa amata cyangwa icyo gikoma.”

Akomeza asaba ko abagore batinyutse gukora bakitaweho by’umwihariko, kuko batihagije ku rwego badacyeneye ubufasha, aho COVID-19 yaziye.

Mukeshimana Violette, umuyobozi wa Koperative ‘Ejo Heza Gisenyi’

Ati “Impamvu nshaka ko bareberera umugore by’umwihariko, ku kintu kijyanye n’amafaranga cyangwa n’inguzanyo njye sinjya nibaza: umugore arashoboye, ariko se azatera intambwe kugira ngo agere kuri rwa rwego agomba kwicarana n’umugabo gute?’ Imbaraga ni zimwe yego, ariko nibagire imbaraga badufashe; niba uwo mugabo twese tugiye muri banki, ashobora kuba yafata inzu akayitangamo ingwate, ariko njyewe mugore kugira ngo mubwire ko nkeneye iyo ngwate, ntabwo biba binyoroheye. Nagira ngo batworohereze kandi badufashe, byaba byiza kurushaho.”

Ikigega Nzahurabukungu_ERF ntikirabageraho

Ku mikoranire n’Ibigo by’imari, aba bagore bibumbiye muri koperative bavuga ko na bo bari mu bakeneye kugobokwa bakabasha kuzahura imikorere, nyuma y’uko COVID-19 yabasubije inyuma.

Niyomukiza uhacururiza imyenda, akanakora ibijyanye no gusiga abagore amavernis, avuga ko baba bafite igishoro ari gikeya, ku buryo bafashijwe na bo bakwigeza ku rundi rwego.

Niyomukiza Pacifique, ukorera ubucuruzi muri koperative, ahitwa ‘Unama’

Ati “Mu buzima busanzwe buri wese hano afite uko akorana na banki, gusa kurwana n’ibibazo bya COVID, bituma tudafata iya mbere ngo tube twakorana n’amabanki, dutinya kuzabura ubwishyu kuko ibintu bitaragaruka mu murongo. Kugeza ubu ‘SACCO Dutere Imbere’ ni yo dukorana na yo nka koperative, ariko icyo Kigega kizahura ubukungu cyo nta bufasha twigeze tubona.”

Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, ahumuriza abakorera mu makoperative, avuga ko hagikorwa ubuvugizi kugira ngo bose babone ku nkunga.

Agira ati “Murabizi ko COVID yatumye mu by’ukuri ubukungu bwifata nabi, bituma abakeneye amafaranga biyongera ugereranyije n’amikoro ahari. Icyo dukora ni uko tugomba gukorana inama n’ayo makoperative, tukareba ubushobozi bafite n’amafaranga bakeneye, igihe cyose tubonye amafaranga yiyongereye aturutse muri icyo Kigega, tukavuga tuti ‘namwe dore ngaya’.”

Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu

Yongeraho ko atari ukubirengagiza, kuko amafaranga aba yatanzwe aba agomba gusaranganywa. Kugeza ubu mu mafaranga miliyoni 174, Akarere ka Rubavu kagenewe n’Ikigega Nzahurabukungu, ngo yahawe amakoperative 15 yibumbiye hamwe kugira ngo abashe gukomeza ubucuruzi, ndetse ubuvugizi burakomeje ngo n’abandi bazagerweho.

Akarere ka Rubavu gafite imipaka 4, igahuza n’Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo_RDC: La Corniche, Poids Lourd, Nyamyumba na Kabuhanga; ari na ho abantu bakora buzinesi banyura, mu buryo ufatwa nk’uwa mbere mu Rwanda ndetse na Afurika, kuko abarenga ibihumbi 50 bambuka buri munsi, mu bihe bisanzwe nka mbere ya COVID-19.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.