Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubukungu

Rwandair yongeye gutwara imizigo iva Dubai

Abatumiza ibicuruzwa i Dubai barishimira ko Sosiyete Rwandair yatangiye kubazanira imizigo yabo mu gihe ubusanzwe ingendo hagati ya Kigali na Dubai zasubitswe hirindwa ikwirakwira rya COVID-19.

 Muri iyi minsi ingendo zijya i Dubai ziva i Kigali zagabanijwemo kabiri mu cyumweru, aho indege ijyanye imizigo i Dubai igarukana n’abagenzi, ibintu Rwandair ivuga ko bifasha abagenda n’iyi sosiyete, nkuko bitangazwa na RBA.

Kuva sosiyete Rwandair yatangira kujya i Dubai mu myaka isaga 10 ishize, ingendo zerekeza i Dubai ziva i Kigali ubusanzwe ni 6 mu cyumweru.

Imibare igaragaza ko ibyo u Rwanda rwohereje mu Bihugu byunze ubumwe by’Abarabu mu mwaka wa 2017 byari bifite agaciro ka miliyoni 237, na ho muri 2018 zari miliyoni 280 z’amadolari. Ibyatumijwe muri iyo myaka byavuye kuri miliyoni 166.4 bigera kuri miliyoni 237 z’amadolari.

Rutaremara David umaze imyaka 15 akorera i Dubai asobanura ko ubwiyongere bwa COVID-19 19 muri uyu mujyi bwatumye aba agarutse i Kigali.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Dubai, guhera tariki 29 Ukuboza 2021,  bwabaye buhagaritse amwe mu masosiyete y’indege yerekezayo harimo na Rwandair muri gahunda yo kugabanya ubwiyongere bwa COVID-19.

Rwandair irimo gufasha gusa abakura n’abohereza imizigo i Dubai ibintu abacuruzi basanga ari igikorwa bishimiye kuko bibazaga uko imizigo yabo izabageraho.

Abacuruzi kimwe n’abasesengura ibirebana n’ubukungu basanga abikorera bo mu Rwanda muri iki gihe cya COVID-19 bakwiye guhindura imikorere irimo no gukoresha ikoranabuhanga mu gutumiza ibicuruzwa.

Ushinzwe ubucuruzi muri Rwandair mu Rwanda no mu Burasirazuba bwa Kongo Mutuyemariya Virginie, ashimangira ko iyi sosiyete izakomeza kuba hafi abikorera bakeneye kuvana no kohereza imizigo i Dubai kimwe n’abagenzi bavayo kugeza igihe Dubai izongera gukomorera itwarwa rw’abagenzi bayiganamo ku masosiyete y’indege yabaye ahagaritswe.

Rwandair imaze kugira ibyerekezo 27 hirya no hino ku Isi haba muri Afurika, Aziya n’i Burayi: kimwe n’ibindi bigo by’ubucuruzi. Iyi sosiyete na yo ibikorwa byayo byagiye bikomwa mu nkokora n’uko ibihugu yerekezamo byagiye bihagarika kubyinjiramo bitewe no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

UBWANDITSI

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.