Connect with us

Hi, what are you looking for?

Izindi nkuru

Havumbuwe Ubundi Bwoko Bushya Bw’uruhurirane rwa Delta na Omicron

Nyuma y’aho havumbuwe ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranyije Omicron bugihangayikishije Isi, abahanga mu by’ubuzima bo muri Chypre bavumbuye ubundi bwoko bwa COVID-19 bwihinduranyije bugizwe n’utunyangingo twa Delta na Omicron.

Dr. Leonidios Kostrikis, ni umwarimu muri Kaminuza y’icyo gihugu mu ishami ry’ubumenyi bw’ibinyabuzima akaba n’Umuyobozi wa Laboratwari yiga ku binyabuzima na za virusi yavuze ko hashingiwe ku kuba igaragaza uruhurirane rwa Delta na Omicron, iyo virusi nshya bayihaye izina rya_Deltacron.

Yagize ati:”Twamaze kubona ko muri ubu bwoko harimo uruhurirane rwa Delta na Omicron.”

Mu bantu bapimwe ku ya 9 Mutarama, 2022, Kostrikis avuga ko hagaragayemo abantu 25 bafite iyi virusi nshya.

Hamwe n’itsinda rye bavuga ko kuri ubu isesengura ry’imibare y’abarwayi ryerekana ko umubare w’abanduye ari munini ugereranyije n’abarwayi bari mu bitaro bitewe na COVID-19.

Gusa bavuga ko bataramenya niba Deltacron irusha ubukana n’ikwirakwira ryihuse ubundi bwoko bwa coronavirus bwagaragaye mbere.

Nyuma y’itangazwa ryayo, bamwe mu bahanga mu by’ubuzima bahakana iby’iyi virusi.

Umushakashatsi ku ndwara zandura mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr Krutika Kuppalli asa nk’uhakana izina bahaye iyi virusi, avuga ko Deltacron “ntabwo ibaho”.

Yabujije abantu guhuza amazina ya Delta na Omicron kuko zo zakwiriye hose. OMS, nta makuru iratangaza kuri ubu bwoko bushya bwa COVID-19 yihinduranyije.

Deltacron irimo kuvugwa nyuma y’aho havuzwe kandi indi yagaragaye bwa mbere mu Bufaransa_France bise_IHU (Izina rishingiye ku Kigo cy’Ubushakashatsi cya Strusbourg_Institut Hospitalo-Universitaire); OMS yavuze ko idakanganye kuko idakwirakwira byihuse ugereranyije na Omicron.

NDUWAYO ERIC

Umunyeshuri wimenyereza umwuga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.