Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibidukikije

Amashuri aragirwa inama yo kureka gucana ibiti agakoresha gaz

Bamwe mu baturage  barasaba ibigo by’amashuri bikoresha inkwi mu gutekera abanyeshuri kubireka bakayoboka inzira yo gukoresha gaz hagamijwe kurengera ibidukikije.

Gahunda y’uburezi bugezweho ndetse n’iy’uburezi kuri bose mu Rwanda iteganya ko buri munyeshuri wese wiga mu mashuri yisumbuye ndetse no mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 afatira amafunguro ku ishuri.

Mu gutegura aya mafunguro, ibigo byinshi bikoresha ingufu z’ibicanwa cyane cyane ibiti byo mu mashyamba n’ubwo hari ibyatangiye gukoresha gaz.

Abaturage bavuga ko ari ikibazo cyane cyane ku bidukikije, bagasaba ko gukoresha inkwi byagabanuka.

Umwe yagize ati “Nkurikije uburyo mbona ibigo by’amashuri bikoresha inkwi [ku bwinshi], mu gihe kizaza wazasanga byazateza ubutayu.”

Akomeza avuga ko abona imodoka zuzuye amasiteri y’inkwi ziba zivuye mu mashyamba aba yatemwe hagasigara ari ibiharabuge kuko amashyamba baba bayaranguye ku buryo hatakiboneka n’ibiti byo kubakisha.

N’ubwo ibi bigo bikoresha inkwi nyinshi hari abaturage baganiriye na Panorama bavuga ko atari ibigo gusa ahubwo ko n’abatuye mu mijyi bakoresha amakara menshi kandi ngo na yo aba yarakomotse ku biti ariko bakavuga ko ikibazo nyamukuru ari gaz zahenze.

Igitekerezo bahuza na bamwe mu bayobozi b‘ibigo by’amashuri batangiye kugerageza gukoresha gaz ariko ibiciro bikababera ikibazo.

Umuyobozi wa Kigali Parents School Guershom Buzaale yabwiye RBA ko “Ku bijyanye na gaz iramutse ibonetse byaba ari byiza kuko isaha yose [urayicana], (…) gusa ikibazo gihari n’uko ihenze cyane no kuyibona bikaba bigoye”

Minisitiri w’Ibikorwa remezo Amb. Claver Gatete aherutse kuvuga ko mu kugabanya ibicanwa bikomoka ku bimera cyane cyane amashyamba Leta yashyize imbaraga mu kwegereza abaturage amashyiga arondereza ibicanwa ndetse no gukoresha gaz.

Yagize ati “Turashaka ngo tuyishyire (gaz) mu mashuri, amavuriro n’ahandi dufatanije n’abaterankunga (…) aha turashaka kugabanya gukoresha amakara, inkwi kugira ngo turebe ko ubuzima bwacu bwahinduka.”

Ibicanwa bikoreshwa hirya no hino mu Gihugu, kandi mu buryo butandukanye, ibikomoka ku bimera biracyari hejuru ku kigero cya 90%, Umujyi wa Kigali ukaba ukoresha 67%.

IGIZENEZA JEAN DÉSIRÉ

Umunyeshuri wimenyereza umwuga 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.