Connect with us

Hi, what are you looking for?

Izindi nkuru

USA: Umuntu yatewemo umutima w’ingurube

Umunyamerika yabaye umuntu wa mbere ku Isi utewemo umutima w’ingurube yakujijwe mu ikoranabuhanga (genetically-modified).

David Bennett, w’imyaka 57, ameze neza nyuma y’iminsi itatu ishize abazwe mu igeragezwa ry’ubu buryo bushya bwo gusimbuza umutima w’umuntu. Iki gikorwa cyamaze amasaha arindwi mu mujyi wa Baltimore muri Leta ya Maryland, nkuko abaganga babivuga.

Uko guterwamo urundi rugingo byafatwaga nk’icyizere cya nyuma cyo kurokora ubuzima bwa Bennett, nubwo bitari bizwi  uko amahirwe ye yo kubaho nyuma yo kubagwa  angana.

David Bennett biravugwa ko ameze neza

Umunsi umwe mbere yuko abagwa, Bennett yagize ati: “Ni ugupfa cyangwa kwemera gukorerwa iyi operasiyo”.

Ati: “Ndabizi ko ari ukwigerezaho, ariko ni yo mahirwe yanjye ya nyuma”.

Abaganga bo ku bitaro bya Kaminuza ya Maryland bahawe ubwo burenganzira bwihariye n’ikigo kigenzura ubuvuzi muri Amerika ngo bamukorere uko kubagwa, gishingiye ku kuba Bwana Bennett yari gupfa mu gihe bitari kuba bikozwe.

Byari byaremejwe ko atujuje ibisabwa byo guhabwa urugingo rw’undi muntu, icyemezo akenshi gifatwa n’abaganga iyo ubuzima bw’umurwayi bumeze nabi cyane.

Ku itsinda ry’abaganga bakoze icyo gikorwa cyo kumuha urwo rugingo rw’ingurube, iyi ni indunduro (impera) y’imyaka yari ishize hakorwa ubushakashatsi, kandi bishobora guhindura ubuzima mu bice bitandukanye ku Isi.

Bartley Griffith, muganga ubaga, yavuze ko uko kubaga kwakorewe uwo mugabo kuzatuma Isi “itera intambwe imwe irushaho kwegera gukemura ikibazo gikomeye cy’ubuke bw’ingingo [zo gutera abarwayi].

Icyi kibazo cyo kubura insimbura ngingo gituma abantu 17 bapfa buri munsi muri Amerika bategereje kubona urugingo rwo gusimbura urundi, mu gihe amakuru avuga ko abandi bantu barenga 100,000 baba bari ku rutonde rw’abategereje guhabwa urugingo.

Kuba gukoresha ingingo z’inyamaswa mu muntu – uburyo buzwi nka ‘xenotransplantation’ – bishobora gukemura ikibazo cy’ubuke bw’ingingo, bimaze igihe kirekire bitekerezwaho, ndetse imitsi imwe n’imwe y’umutima w’ingurube isanzwe ikoreshwa.

Mu kwezi kwa cumi mu 2021, abaganga babaga b’i New York batangaje ko bashoboye gutera impyiko y’ingurube mu muntu. Icyo gihe, iryo ni ryo gerageza rya mbere ryari rikozwe muri uru rwego.

Ariko, uwo muntu wahawe iyo mpyiko icyo gihe yari yarapfuye mu bwonko kandi adafite icyizere cyo kuba yazanzamuka.

 Bennett yizeye ko guterwa uwo mutima w’ingurube bizatuma akomeza kubaho. Yamaze ibyumweru bitandatu ari mu gitanda mu bitaro yitegura uko kubagwa, acometse ku mashini yakomezaga kumubeshaho nyuma yuko asanzwemo indwara y’umutima igeze mu cyiciro cya nyuma cyo kumwica.

Mu cyumweru gishize yagize ati: “Mfite amashyushyu yo kuva mu gitanda nyuma yo gukira”.

Ku wa mbere, byatangajwe ko Bennett yarimo guhumeka neza adakoresheje ibyuma  ariko akomeza gukurikiranirwa hafi.

Ariko ikigiye gukurikiraho ntikiramenyakana. Ingurube yakoreshejwe mu kumuteramo uwo mutima yari yarakujijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo ikurwemo uturemangingo twinshi twajyaga gutuma urwo rugingo rudakoreshwa kubera  (rudahura) n’umubiri wa  Bennett, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Griffith yavuze ko barimo kwigengesera no kugenzurana ubwitonzi Bennett.

Griffith yagize ati: “Nta na rimwe twari twarigeze dukora ibi mu muntu kandi ndibwira ko twebwe, twamuhaye amahitamo meza kurusha ayari gutangwa no gukomeza ubuvuzi bwe”.

“Ariko niba [azabaho] umunsi, icyumweru, ukwezi, umwaka, simbizi”.

NKUBIRI B.ROBERT

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.