Connect with us

Hi, what are you looking for?

Politiki

Amb Nduhungirehe yiyemeje kubaka umubano w’u Rwanda Na Latvia mu bukungu na dipolomasi

Kuri uyu wa 11 Mutarama 2022, Ambasaderi Nduhungirehe Olivier, yashyikirije Perezida Egils Levits inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Gihugu cya Latvia, giherereye ku Mugabane w’u Burayi.

Iki Gihugu gito cyo mu majyaruguru y’u Burayi, gikubye u Rwanda inshuro 2,4. Mu bihugu bituranyi, gihana imbibi na Estonia mu Majyaruguru, Lithuania mu Majyepfo, u Burusiya mu Burasiraziba, Suède mu Burengerazuba na Belarus mu Majyepfo ashyira u Burasirazuba.

Umurwa Mukuru wa Latvia witwa Riga, ni wo Mujyi munini w’iki Gihugu gifite ubuso bwa 64,589 km2, kikaba gituwe n’abaturage miliyoni 1,9; Abaturage bo muri Latvia bavuga ururimi rwitwa Latvian, bivugwa ko ruri mu zikomera kwiga ku Isi, kubera inyuguti zarwo zitandukanye n’izimenyerewe.

Nyuma yo gutanga izi mpapuro, Ambasaderi Nduhungirehe yatangaje ko agiye gushyira imbaraga mu kubaka umubano mu by’ubukungu na dipolomasi, hagati y’u Rwanda na Latvia.

Yagize ati “Ngiye gushyira ingufu mu kubaka umubano ukomeye, mu bya dipolomasi n’ubufatanye mu bukungu hagati y’Ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho, n’ubwo biri mu ntera ndende.”

Ni Ibihugu bisanzwe bihahirana

Latvia izwiho kugira inganda zitunganya ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi byo mu nganda bihendutse, ugereranyije n’ibindi Bihugu byo mu Burayi.

Inganda zo muri Latvia zacuruje mu Rwanda ibintu bifite agaciro k’ibihumbi 800 by’ama-euro, kuva mu 2016; u Rwanda rwo rwoherejeyo ibitarengeje ibihumbi 10 by’ama-euro.

Ni ubuhahirane bwubakiye ku migenderanire y’Ibihugu byombi, aho Umunyarwanda ushaka gukorera urugendo muri Latvia, asabwa kuba afite Viza ya Schengen. Akaba ashobora kumarayo iminsi 90, mbere y’uko iyo Viza ita agaciro.

Ambasaderi Nduhungirehe Olivier ashyikiriza Perezida Egils Levits inyandiko, zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Latvia

Amb. Nduhungirehe wongerewe inshingano zo guhagararira Igihugu cye muri Latvia, asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Buholandi, Estonia na Lithuania. Agiye gushyira imbaraga mu kubaka umubano mu bya dipolomasi, n’ubufatanye mu bukungu bw’u Rwanda na Latvia.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.