Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abagore

Rubavu: Barifuza inkunga yo kuvugurura ubucuruzi bwahungabanyijwe na COVID-19

Abagore babarizwa muri ‘Koperative Icyerekezo cy’ubukire’ bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, barasaba Ibigo by’imari kubafasha kubona inguzanyo, bakabasha kuzahura ubukungu bwabo.

Ibi babitangaza, mu gihe bavuga ko bamaze igihe barasabwe n’Ikigega cy’Ingwate mu RwandaBDF, gukora imishinga bakayitanga, ariko bakaba batarabona igisubizo.

Umunyamabanga w’iyi koperative, Munganyika Theophilla, avuga ko basabye amafaranga yabafasha guhangana n’ingaruka za COVID-19, bakaniteza imbere.

Ati “Ayo mafaranga n’iyo yaba ari inguzanyo, turayemera. Twakora tukayishyura, tukiteza imbere; ariko ikibazo ni uko tutayabona.”

Bamwe mu bagize iyi koperative, bavuga ko bagerageje kubaza aho dosiye yabo igeze, ariko ubuyobozi bw’Amakoperative ku rwego rw’Akarere, bukababwira ko bagomba gutegereza.

Bagira bati “Kuva twasabwa gukora imishinga, turacyategereje, gusa hari andi makoperative yayabonye. Twifuza ko bajya batubwira niba tuyabona cyangwa tutayabona.”

Imwe mu mbogamizi bavuga ko bahura na yo ubu, ni iyo kutagira igishoro kigaragara kubera COVID-19. Bagaragaza ko ibyo bibabangamira cyane, kandi n’abakiliya ugasanga ari bacye.

Aba bagore basaba Ubuyobozi kubafasha kubona igishoro, kuko basanga ibyo bakoraga bitakigenda, bakaba bacuruza ibindi bijyanye no kwiteza imbere.

Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19, abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka basabwe kwibumbira mu makoperative, aho hakozwe amakoperative 15.

Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, avuga ko Leta yateye inkunga amakoperative 9, aho yahawe inkunga ya miliyoni 174, kugira ngo bongere bakore ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Avuga kandi ko hatanzwe mu mafaranga yatanzwe, hagenwe miliyoni 40 ku makoperative 6, arimo n’ay’abagore.

Ati “Ayo mafaranga yatanzwe, kugira ngo bakomeze bakore ubucuruzi budahungabana.”

Ku kibazo cy’abari muri koperative batarahabwa inguzanyo, yo kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe na COVID-19; Meya Kambogo yavuze ko amafaranga aba yatanzwe aba ari make, bigasaba gukora ubuvugizi, abonetse akagenda atangwa.

Yabijeje ko gahunda yo kuzahura ubukungu bwagizweho ingaruka na COVID-19, ikomeje. Avuga ko bagiye gukorana inama n’ayo makoperative, hagasuzumwa ubushobozi bafite n’amafaranga bakeneye, igihe cyose habonetse amafaranga, bakayahabwa.

Mbere y’icyorezo cya COVID-19, u Rwanda rwakiraga abantu barenze ibihumbi 50 ku munsi, bavuye muri Congo. Ubu hasigaye hambuka abari hagati y’ibihumbi 8 n’ibihumbi 10 ku munsi, aho abenshi baba bari mu bikorwa by’ubucuruzi.

UWIMANA Donatha

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.