Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Bahangayikishijwe n’abivuza igituntu bagatanga imyirondoro itari yo

Bamwe mu baforomo baravuga ko batewe impungenge n’ikibazo cy’uko hari bamwe mu barwayi bajya kwivuza igituntu, ariko bagatanga imyirondoro itari yabo.

Ibi bituma gukurikirana ubuzima bwabo bigorana, kandi bikanabangamira intego yo kurandura iyi ndwara.

Abaforomo bakurikirana abarwayi b’igituntu hirya no hino ku bigo nderabuzima, bavuga ko bakora ibishoboka byose mu kuvura no gukurikirana abarwaye igituntu ariko hari imbogamizi bagihura nazo.

 Umuforomo ku kigo nderabuzima cya Nyacyonga Uwitwa Nirere Geraldine yagize ati “Hari abo dutangiza imiti, umurwayi yarangiza ntagaruke, ntubone n’uko umushaka wenda yaratanze imyirondoro itari yo, cyane ko na telefone aba yatanze ziba atari zo.”

Ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara n’Ikigo cy’ibarurisha mibare ku buzima n’imibereho y’ingo, bugaragaza ko 68% by’Abanyarwanda ari bo bafite ubumenyi ku ndwara y’igituntu.

Intego ni uko mu mwaka wa 2030 igituntu kigomba kuba cyagabanijwe ku kigero cya 80%. 

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya igituntu muri, RBC Migambi Patrick avuga ko kugira ngo iyi ntego igerweho  hari byinshi bigomba gukorwa birimo kwigisha no kuvura.  

Yagize ati: “Tugomba gushyira imbaraga mu kwigisha abantu ibimenyetso by’igituntu, tugomba kandi gushyira imbaraga mu kuvura abarwaye igituntu. Twavuga ko mu Rwanda dufite amahirwe y’uko igituntu kivurirwa ubuntu. Ubwo rero Abanyarwanda bose barasabwa kwipimisha ku bushake indwara y’igituntu.”

Imibare ya RBC yo mu mwaka ushize igaragaza ko abantu 5435 barwaye igituntu, muri  bo abangana na 83.5% barwaye igituntu cyo mu bihaha, naho 16.5% barwaye icyo mu magufwa.  

Abarwaye icy’igikatu bo bangana na 28% buri mwaka, abarwayi  bangana na 1.3% batangiye imiti y’igituntu ntibayikomeza bitewe no kutamenya aho baherereye.

Igituntu ni indwara iterwa n’agakoko kitwa Mycobacterium tuberculosis, kagafata mu bihaha, raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, igaragaza ko mu mwaka wa 2012 ku isi, abantu 122/100.000 bari barwaye indwara y’igituntu. 

Muri uwo mwaka kandi mu Rwanda nibura abantu 86/100.000, nibo bari barwaye iyi ndwara, uyu mubare waje kumanuka ugera ku bantu 57/100.000 mu 2020.

MUNEZERO JEANNE D’ARC

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.