Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

CLADHO yagaragaje impungenge ku kwereka itangazamakuru abakekwaho ibyaha

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, iramagana n’ibikorwa byo kwereka itangazamakuru abantu bakekwaho ibyaha, ikavuga ko bibagiraho ingaruka.

Mu ibaruwa ndende iyi mpuzamiryango yandikiye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, CLADHO ivuga ko kwerekana abakekwaho ibyaha mu itangazamakuru bigaragara nko guteshwa agaciro, gukozwa isoni n’ikimwaro mu ruhame ku babikorerwa, ababakomokaho n’abo bafitanye isano.

Iryo tangazo riragira riti “Bwana Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta

ImpamvuUbuvugizi ku kubahiriza uburenganzira bw’abantu bose bacyekwaho ibyaha bwo gukomeza kuba abere (Présomption d’innocence)

Bwana Minisitiri,

CLADHO irashimira Leta y’u Rwanda ku ntambwe imaze guterwa mu kwimakaza ubutabera bubereye bose no guca umuco wo kudahana, ariko, hashingiwe ku:

  • ITEGEKO NSHINGA RYA REPUBULIKA Y’U RWANDA RYO MURI 2003 RYAVUGURUWE MU 2015 MU NGINGO ZARYO ZIKURIKIRA:

Ingingo ya 13: Ubudahungabanywa bw’umuntu

Umuntu ni umunyagitinyiro kandi ni indahungabanywa, Leta ifite Inshingano zo kumwubaha, kumurinda no kumurengera.

Ingingo ya 14: Uburenganzira bwo kudahungabanywa ku mubiri no mu mutwe

Umuntu wese afite uburenganzira bwo kudahungabanywa ku mubiri no mu mutwe. Ntawe ushobora kwicwa urubozo, gukorerwa ibibabaza umubiri cyangwa ngo akorerwe ibikorwa by’ubugome, ibikorwa bidakwiye umuntu cyangwa bimutesha agaciro.

Ingingo ya 29: Uburenganzira ku butabera buboneye

Buri muntu wese afite uburenganzira ku butabera buboneye, burimo uburenganzira bwo:

2° Gufatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rubifitiye ububasha rumuhamije icyaha;

  • ITEGEKO Nº68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 156: Kumviriza ibiganiro, gufata amashusho cyangwa kubitangaza

2º gufata ifoto, amajwi cyangwa amashusho cyangwa kubitangaza nyirayo atabitangiye uruhushya; aba akoze icyaha

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

  • ITANGAZO MPUZAMAHANGA RYEREKEYE UBURENGANZIRA BWA MUNTU

Ingingo ya 11

1oUmuntu wese afatwa nk’umwere ku cyaha aregwa igihe cyose kitaramuhama burundu hakurikijwe amategeko mu rubanza rwabereye mu ruhame kandi ruboneye yahawe uburenganzira bwose bwa ngombwa bwo kwiregura

Ingingo ya 12

Nta wushobora kuvogerwa, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu buzima bwe bwite, umuryango, aho atuye cyangwa ubutumwa yohererezanya n’abandi, icyubahiro n’agaciro ke imbere y’abandi. Buri wese afite uburenganzira bwo kurengerwa n’itegeko kuri iryo vogerwa.

  • AMASEZERANO MPUZAMAHANGA YEREKEYE UBURENGAZIRA MU BY’IMBONEZAMUBANO NO MU BYA POLITIKI YEMEJWE N’INTEKO RUSANGE Y’UMURYANGO W’ABIBUMBYE MU MWANZURO WAYO WA 2200 A (XXI) WO KU ITARIKI YA 16 UKUBOZA 1966, IKANEMEZWA BURUNDU N’ITEGEKO NO 8/75 RYO KUWA 6 GASHYANTARE 1975

Ingingo ya 14

1o Abantu bose barareshya imbere y’inkiko ntoya n’inkuru. Umuntu wese afite uburenganzira bwo kuburanishwa mu buryo buboneye kandi mu ruhame mu rukiko rwashyizweho n’amategeko rubifitiye ububasha, rwigenga kandi rutabogamye, urukiko rukaba ari rwo rwerekana niba icyaha giteganywa n’amategeko ahana aregwa kimuhama koko, cyangwa se rukagaragaza niba impaka zerekeye uburenganzira bwe n’inshingano ze mu by’imbonezamubano zifite ishingiro.

Urukiko rushobora gufata icyemezo cyo kuburanishiriza mu muhezo urubanza rwose cyangwa igice kimwe cyarwo bitewe no kurengera umuco mbonezabupfura, umudendezo wa rubanda cyangwa umutekano w’Igihugu kigendera ku matwara ya demokarasi cyangwa se bitewe no kurengera ubuzima bwite bw’ababuranyi cyangwa se nanone bitewe n’uko urukiko rusanze ari ngombwa koko, rushingiye ku mpamvu zihariye z’urubanza zituma kuburanishiriza mu ruhame byabangamira ubutabera,

2Umuntu wese uregwa icyaha giteganywa n’amategeko ahana afatwa nk’umwere kugeza igihe bigaragariye ko icyaha aregwa kimuhama,

AMASEZERANO NYAFURIKA YEREKEYE UBURENGANZIRA BWA MUNTU N’UBW’ABATURAGE YO KU WA 27/06/1981 NK’UKO YEMEJWE N’ITEGEKO N° 10/1983 RYO KU WA 01/07/1983

Imingo ya 7

1o.Buri muntu afite uburenganzira bwo kurenganurwa n’ubucamanza

Ubwo burenganzira bukubiyemo ubwo :

  1. Kuregera inkiko zo mu gihugu zibifitiye ububasha igikorwa cyose gihungabanya uburenganzira bwe bw’ibanze bwemewe kandi burinzwe n’amasezerano mpuzamahanga, amategeko, amabwiriza cyangwa umuco ukurikizwa;
  2. Gufatwa nk’umwere ku cyaha ashinjwa mu gihe cyose inkiko zibifitiye ububasha zitaremeza ko kimuhama.

Mu by’ukuri Bwana Minisitiri, dushingiye ku byo tumaze kubagaragariza, CLADHO itewe impungenge no kuba hari abakekwaho icyaha cyangwa amakosa yoroheje basigaye berekwa itangazamakuru, amafoto, amajwi n’amashusho byabo bigakwirakwizwa mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye aho dusanga bifite ingaruka zikomeye z’ako kanya cyangwa z’igihe kirekire ku bacyekwaho ibyaha, imiryango yabo harimo n’abana kuko bigaragara ngo guteshwa agaciro, gukozwa isoni n’ikimwaro mu ruhame ku babikorerwa, ababakomokaho n’abo bafitanye isano, nyamara mu gihe Ingingo z’amategeko zose zagaragajwe hejuru zitabyemera, turasaba ko hakurikizwa icyo amategeko avuga abacyekwaho ibyaha bose mu gihe bitarabahama bakajya bagumana uburenganzira bwabo bwose, cyangwa niba hari amategeko yahindutse Abanyarwanda bakabimenyeshwa

Mbashimiye kubyakira neza,

 Dr Emmanuel SAFARI

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO

 Bimenyeshejwe:

  • Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, Umutwe wa Sena,
  • Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite,
  • Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga,
  • Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe,
  • Bwana Mushinzacyaha Mukuru wa Repubulika,
  • Madame Perezidante wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu
  • Bwana Inspector General wa Polisi y’Igihugu
  • Bwana Umunyamabanga Mukuru wa RIB”

IGIZENEZA JEAN DÉSIRÉ

Umunyeshuri wimenyereza umwuga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.