Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

COVID-19: Abanyarwanda barenga 100 bahungiye urukingo muri Congo

Kuva hatangijwe gahunda yo gukingira, ubu Abanyarwanda barenga 100 bari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho bahungiye gahunda ya Leta yo gutanga urukingo rwa COVID-19, banga kuruhabwa.

Amakuru avuga ko abo Banyarwanda banyuze mu kiyaga cya Kivu, bagana ku Kirwa cy’Idjwi, giherereye ku ruhande rwa Congo Kinshasa.

Ubuyobozi bwa Teritwari ya Idjwi, bukomeje gukora iperereza, ngo hamenyekane abo bantu n’impamvu yabateye guhunga Igihugu cyabo.

Karongo Kajala, Umuyobozi wa Idjwi, mu makuru yahaye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa_AFP, yemeje ko kugeza ku wa 12 Mutarama 2022, bari bamaze kwakira abantu 101 ku butaka bwabo.

Yagize ati “Tumaze kwandika abantu 101 bari kuza, ariko kugeza ubu ntituramenya impamvu nyayo iri gutuma bahunga Igihugu cyabo.”

umuyobozi uhagarariye Sosiyete sivile yo kuri iki Kirwa, Esther Muratwa, we avuga ko bari bamaze kubara abantu 123, bacumbikiwe mu midugudu ya Lemera na Nyereje.

Aba bayobozi kandi ngo mu makuru bamaze kumenya, ni uko abo Banyarwanda bavuga ko bari guhunga, batinya guhabwa urukingo rwa Coronavirusi. Gusa ubuyobozi bwa Idjwi, bwo buvuga ko bufite gahunda yo kubagarura mu Rwanda.

Kuva gahunda yo gukingira yatangira gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda, ku ya 14 Gashyantare 2021, hamaze kumvikana Abanyarwanda bagenda bahunda Igihugu, batinya cyangwa banga kwikingiza icyorezo cya COVID-19. Ibi byemezwa n’uko mu kwezi gushize, Leta y’u Burundi na yo yari imaze kugarura mu Rwanda, abasaga 25 bahahungiye.

NDUWAYO Eric

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.