Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imyidagaduro

Ibitaramo byasubukuwe, hashyirwaho amabwiriza mashya

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rutangaza ko ibitaramo byateguwe bizasubukurwa, ariko ibyo bigakorwa mu byiciro.

Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa RDB ryashyizweho ku wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022, rivuga ko hashingiwe ku itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 07 Mutarama 2022 rirebana n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19,

RDB imenyesha abantu bose ko ibi bikurikira bizubahirizwa mu bigo by’ubukerarugendo, amahoteli, ahabera inama, amateraniro n’amamurikabikorwa.

Muri ibyo, mu ngingo ya kane hagaragaramo ko ibitaramo byateguwe bizasubukurwa mu byiciro. Ababitegura bagomba kubisabira uburenganzira mu kigo gishinzwe gutunganya inama n’amakoraniro (RCB), bifashishije email kuri info@rcb.rw hasigaye nibura iminsi 10 ngo bibe.

Ibyo abategura ibitaramo bagomba kubahiriza

Kugurisha amatike bigomba gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Abitabira igitaramo harimo n’abagiteguye n’abagaragara muri serivisi bagomba kuba barahawe inkingo zose za COVID-19 kandi barayipimishije mu gihe kitarenze amasaha 24 bagasanga batayirwaye.

Ibitaramo bigomba kwitabirwa n’abatarenze 50% by’ubushobozi bw’aho bibera bwo kwakira abantu mu nzu cyangwa 75% by’ubushobozi bwo kubakira hanze.

Ingingo ya gatanu ivuga ko inzu zerekanirwamo sinema zemerewe kwakira abatarenze 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

Aho ubushobozi bwabo burenze abantu 150 inzu zerekanirwamo sinema ntizemerewe 75%. Abakiriya bagomba kuba barahawe inkingo zose za COVID-19 kandi baripimishije mu gihe kitarenze amasaha 24 bagasanga batayirwaye.

Inama ziba imbonankubone zitabirwa n’abatarenze 50% by’ubushobozi bw’aho zibera bwo kwakira abantu. Abitabiriye inama bagomba kugaragaza icyemezo cy’uko bahawe inkingo zose za COVID-19 kandi bakaba bayipimishije mu gihe kitarenze amasaha 24 hifashishijwe uburyo bwa PCR cyangwa ubwihuse kandi bagasanga batayirwaye.

Uretse ibyagiye byemererwa gusubukurwa muri iri tangazo, hanagaragaramo ibibaye bihagaritswe.

Mu ngingo yaryo ya gatatu havuga ko ibitaramo by’umuziki, utubyiniro, harimo n’utwa “Silent Disco” ndetse n’aho baririmba cyangwa bacuranga mu buryo bwa “live” muri Hotel, restaurant, utubari cyangwa ahandi bibaye bihagaritswe.

RDB iributsa abantu bose ko bagomba kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwirinda yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima hagamijwe kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, kuko abazafatwa bayarenzeho bazabihanirwa.

Ibitaramo by’umuziki, kubyina na konseri (night clubs/ live bands/ karaoke and concerts), n’ibindi bitaramo by’imyidagaduro bibereye ahandi hose biheruka guhagarikwa mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ryavugaga ko izo ngamba nshya zigomba gutangira gukurikizwa uhereye ku wa mbere tariki 20 Ukuboza 2021, mu gihe cy’ibyumweru bitatu, ariko zishobora kongera kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa hashingiwe ku isesengura ry’Inzego z’ubuzima.

NKUBIRI B. ROBERT

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.