Connect with us

Hi, what are you looking for?

Izindi nkuru

Imyumvire, guhendwa n’ibikoresho bike ni ibikomeje gutambamira gahunda yo gutwika imirambo

Kuva Leta y’u Rwanda yakwemeza itegeko rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi, ryemezaga ko imirambo izajya itwikwa, imyaka irenga 8 irahise nta Munyarwanda urasaba ko umurambo w’uwe utwikwa. Ni ibintu bamwe bavuga ko birenze imyumvire yabo, kandi binabarenze ubushobozi.

Itegeko Nº 11/2013 ryo ku wa 11/03/2013, rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi mu Rwanda, rimaze imyaka umunani rigiyeho, Aho mu 2015 hasohotse Iteka rya Minisitiri ufite umuco mu nshingano ze, rigena uko imirambo izajya itwikwa.

Ni Iteka rivuga ko gutwika umurambo bikorwa hakoreshejwe ifuru yabigenewe, igomba kuba ifite amashanyarazi kandi ifite umuriro uhoraho ku buryo budahagarara; ndetse hakaba n’imashini y’agateganyo, isimbura ayo mashanyarazi igihe yabuze.

Bamwe mu baturage babwiye Panorama, ko bigoranye cyane gufata icyemezo cyo gutwika imirambo y’ababo; banavuga ko bihabanye n’umuco Nyarwanda, ko ari iby’abanyamahanga.

Nyiramigisha Florence, ni umuturage wo mu karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Jenda, avuga ko atabikozwa, kuko ngo n’iyo byaba bihendutse atabasha kwihanganira kubona uwe atwikwa.

Yagize ati “Bazarebe neza, ahubwo bishobora kongera ihungabana mu bantu. Erega umuntu yavuye mu gitaka, azanasubirayo.”

Iki gitekerezo agihuje na Habakwizera Enock, utuye mu Murenge wa Ngoma, uvuga ko ari ugutandukira umuco no gutesha agaciro.

Ati “Gutwika abantu bihabanye n’Umuco Nyarwanda, iyo umuntu ashyinguye umuvandimwe we bigaragara neza, ndetse ni n’icyubahiro. Kuko kubona nk’umurambo ukawufata ukawutwika, ntabwo umuryango wabyakira, bigaragara nk’agashinyaguro.”

Depite Mukabikino Jeanne Henriette, abajijwe uko ibi babyumva nk’Inteko Ishingamategeko, yasubije avuga ko umuco udakwiye gutuma iyi gahunda idashyirwa mu bikorwa kuko Igihugu gifite ikibazo gikomeye cy’ubutaka buto.

Yagize ati “Kuvuga ngo umuco utuma tudashyingura mu buryo bujyanye no kuba twatwika imibiri, byakagombye kuganirwaho. Ubutaka bw’Igihugu cyacu ni buto, mu buryo bugaragara; Kumva ko buri gihe tuzajya tugira irimbi rishya muri buri Karere, numva ari ibintu bigoye. Hagombye kubaho kubishishikariza abantu, bakumva ko gutwika umurambo atari igitangaza cyangwa kwica umuco.”

Umuyobozi w’umuco muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, Kajuga Jerome, we avuga ko bakagombye kubanza kubyumvisha abaturage.

Ati “Niba Leta ishaka gushyingura muri ubu buryo, abaturage nibaganirizwe, ntihabeho kubibaturaho gutyo gusa. Ahubwo bagateguwe buhoro buhoro, kuko umuco watiwe, kwinjira mu wundi biba bikomeye.”

Ni uburyo buhenze

Serivisi yo gutwika imirambo mu Rwanda, ubu ikorwa na ‘Hindu Mandal Temple of Rwanda’, bakorera mu Karere ka Bugesera. Aho umurambo umwe wishyuzwa ibihumbi 500 frw; igiciro abantu bavuga ko batanisangamo bose.                                                          

Hindu Mandal Temple of Rwanda bavuga ko batarakira Umunyarwanda n’umwe, ahubwo haza gusa abanyamahanga.

Umuyobozi muri Hindu Mandal Temple of Rwanda, Karekezi Jean Pierre, agira ati “Muri uyu mwaka ushize twakiriye abantu batarenze 15, harimo abashinwa, abahinde ndetse n’Abanya-Canada.”

Curio Joseph, ushinzwe imenyekanishamakuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yabwiye Rwanda Today ko Ibikoresho ari byo bikiri ikibazo.

Yagize ati “Ibikoresho nibiboneka, haracyariho gukorana n’abafatanyabikorwa mu kubibona, tuzashishikariza abaturage kubyitabira.”

Ifuru yagenewe gutwikirwamo imirambo

Minisitiri muri MINALOC, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko nta bikorwaremezo bihari, ariko umuco uri mu byazitiye abashoramari.

Ati “Twavuganye n’abashoramari, bagaragaza impungenge ko bashobora gushora imari yabo ariko bakabura abantu bashyingura muri ubu buryo, bagahomba. Umuntu ashobora gushora miliyoni ze akagura imashini, ariko umwaka ugashira nta muntu uramugana.”

Iteka rya Minisitiri rivuga ko gusaba ko umurambo utwikwa, bikorwa n’umuntu ku giti cye cyangwa undi yabihereye uburenganzira mbere y’urupfu. Ubusabe bukorwa mu nyandiko, cyangwa mu mvugo, hari abatangabuhamya nibura 2 bafite imyaka y’ubukure.

Mu gushyingura umuntu muri ubu buryo bwo gutwika umurambo, ivu riri mu gikoresho cyabugenewe, rishyingurwa ku irimbi rusange, irimbi ryihariye, mu rugo cyangwa ahandi hantu hagenwa n’abagize umuryango w’uwapfuye; cyangwa Leta ku muntu wapfuye adafite umuryango.

IGIZENEZA Jean Désiré

Umunyeshuri wimenyereza umwuga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.