Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamasheke: Akanyamuneza ku baturage bakuwe mu manegeka bagatuzwa heza

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyamasheke bari batuye mu manegeka n’abandi batagiraga aho baba baratangaza ko nyuma yo kubakirwa basigaye babayeho neza.

Aba baturage batujwe mu mudugudu uherereye muri Kamina mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke bahamya ko ubu batangiye no kwiteza imbere.

Munyandamutsa Christophe utuye mu murenge wa Macuba, Akagali ka Mutongo, Umudugudu wa Kamina yavuze ko yari atuye nabi ndetse anabayeho nabi ariko ubu kuva yatuzwa mu nzu nziza abayeho neza anakomeje, gukora yiteza imbere.

Yagize ati:” Nari mbayeho nabi cyane; nararaga mvirwa nkarya ibiryo bigwamo amazi ariko ubu ndi mu nzu nziza. Mbayeho neza, ndimo gukora nkiteza imbere. Ndashimira Perezida Kagame uhora atuzirikana “.

Ayingeneye Clemantine na we utuye muri aka karere yubakiwe inzu, mbere yari atuye mu manegeka.

Yavuze ko ubuzima bwe bwari mu kaga ariko ubu abayeho neza we n’umuryango we.

Ati:” Ndi umubyeyi w’abana barindwi, njye n’abana banjye n’umugabo wanjye twari tubayeho nabi. Gusa kuva aho tugere muri izi nzu, ubuzima bwacu, bwarahindutse buba bwiza. Kuri ubu nahawe n’inka kandi nkomeje gukora cyane ngo ndusheho kwiteza imbere n’Igihugu muri rusange”.

Umuyobozi w’Akarere Nyamasheke Mukamasabo Appolonie yavuze ko akarere ayoboye kishimira aho kageze mu rugamba karimo rwo gushakira aho kuba, abaturage badafite aho baba.

Yagize ati:” Dufite intego y’uko mu mwaka utaha ku bufatanye n’inzego zitandukanye, twaba tumaze kubakira n’abandi basigaye. Abubakiwe turabagira inama yo gukomeza gufata neza inzu bahawe, bakazitaho banazikorera isuku ntizangirike vuba”.

Mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, Akarere ka Nyamasheke gafite intego yo kubakira abaturage inzu 4582.

Kuri ubu hamaze kubakwa izisaga 1615 hasigaye 2967 kandi kubaka biracyakomeje kugeza inzu zirangiye.

Meya Mukamasabo asaba buri wese kubigira ibye inzu zikazaboneka ndetse n’abamaze kuzibona bakazifata neza ntizangirike vuba.

RUKUNDO EROGE

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.