Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Hari Bumwe Mu Bubasha Bwari Bwarahawe RIB bugiye Gusubizwa Polisi

Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, yagejeje ku Badepite, umushinga w’ivugururwa ry’itegeko rigenga Polisi y’u Rwanda_RNP, uteganya ko izahabwa ububasha bwuzuye bw’ubugenzacyaha, ku byaha bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, ndetse n’ububasha bwo gukora ibikorwa by’ibanze, byerekeye iperereza ku byaha.

Polisi y’u Rwanda igengwa n’Itegeko no 46/2010 ryo kuwa 14/12/2010, ryahinduwe mu 2017, ubwo hashyirwagaho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha_RIB. Urwo rwego rwahawe inshingano zose zijyanye no kugenza ibyaha, mbere zakorwaga na Polisi.

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari imbogamizi mu mikorere ya RNP, zikeneye gukemurwa mu rwego rw’amategeko, Minisiteri y’Umutekano yasabye ko hakorwa izindi mpinduka, kugira ngo nayo ishobore kuzuza neza inshingano zayo.

Izo mbogamizi zarimo iz’uko Polisi yisanze itagifite ububasha, bwo gusaka ahakekwa ko hakorewe icyaha, ubwo gufatira ibintu bimwe na bimwe, bifitanye isano n’icyaha; kutagira ububasha bwo gukusanya ibimenyetso by’ibanze ahabereye icyaha, ndetse n’ubwo kugenza ibyaha nk’impanuka zo mu muhanda.

Isobanurampamvu ryashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko, rivuga ko “Kutagira ubu bubasha ni imbogamizi kuri RNP, kuko nk’Urwego rushinzwe umutekano, ikwiriye kuba ifite ububasha bwo gukora ibikorwa by’ibanze byavuzwe haruguru; kugira ngo n’Inzego zishinzwe ubugenzacyaha, zibone aho zihera zikora akazi kazo.”

Rivuga ko mu mushinga w’itegeko rigiye kuvugururwa, hateganyijwemo guha RNP ububasha bushingiye ku mategeko, bwo gukora ibikorwa by’ibanze byerekeye iperereza; Birimo gusaka, gufatira ibintu runaka no gukusanya ibimenyetso, ariko raporo yabyo igashyikirizwa RIB, mu gihe kitarenze amasaha 24.

Imikorere mishya

Uyu mushinga igihe uzaba utowe nk’itegeko, Polisi ifashe umuntu uhungabanya umutekano, ushakishwa cyangwa wacitse inzego z’umutekano, izajya imushyikiriza RIB cyangwa ubugenzacyaha bwa gisirikare, igihe uwafashwe yaba ari umusirikare.

Icyo gihe izajya ibikorera raporo, iyishyikirize umugenzacyaha w’umwuga cyangwa uwa gisirikare, mu masaha 24.

Ni raporo izajya iba ikubiyemo amakuru ajyanye n’uburyo uwo muntu yafashwemo, icyaha akekwaho, ibimenyetso by’ibanze, abashobora kuba abahamya babyo, n’ibintu byafatiriwe aho yafatiwe.

Mu ngingo ya 34 y’uyu mushinga w’itegeko, harimo ko RNP ishobora kugota no gusaka ahantu, kugira ngo ishobore kubungabunga umutekano rusange, iyo ibona ari ngombwa.

Ingingo ya 8 y’uyu mushinga, iha RNP inshingano zo gukumira, kuburizamo ibyaha, no kugenza ibyaha bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, uwo mu nzira za ‘Gari ya moshi’ n’uwo mu mazi nyabagendwa.

Izi ziyongera ku kugenzura ko amategeko yubahirizwa kubungabunga umudendezo rusange imbere mu Gihugu; kurinda umutekano w’abantu n’uw’ibintu byabo, kugoboka umuntu wese uri mu kaga no kugira uruhare mu bikorwa bigarura amahoro, mu rwego mpuzamahanga, mu by’ubutabazi n’iby’amahugurwa.

Amavugururwa mw’Itegeko

Mu itegeko rishya riri gukorerwa ivugururwa, harimo no kunoza imiterere n’imikoranire y’inzego bigamije kongera imbaraga mu nzego z’ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu. Hashyizwemo urundi rwego rw’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi (Inspectorate General of Police), rugizwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ndetse n’Abayobozi Bakuru Bungirije.

Ni rwo rwego rushinzwe imiyoborere ya buri munsi ya Polisi, mu gihe ubusanzwe Inzego z’ubuyobozi bwa RNP, zari Inama Nkuru (High Council) n’Inama y’Ubuyobozi Bukuru (Senior Management Council).

Ibi ngo byatewe n’uko gutoroka, ari kimwe mu bibazo bikeneye gushakirwa ingamba mu buryo bw’amategeko, zatuma bigabanuka aho gukomeza kubihana nk’ikosa risanzwe, ryo mu rwego rw’akazi.

Ofisiye umaze iminsi irenga 15 ikurikiranye ataboneka mu mutwe abarizwamo, nta mpamvu yumvikana, aba akoze icyaha. Itegeko riteganywa ko igihe abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka 1, ariko kitarenze imyaka 2. Undi wese utari Umu-ofisiye, we ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze umwaka umwe.

Iyo Umu-ofisiye cyangwa utari we, mu bijyanye n’impamvu nkomezacyaha, ahamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo gutoroka yarenze imipaka y’u Rwanda, yatorokanye imbunda cyangwa ibindi bikoresho bya Polisi; ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenza 5.

Mu Mushinga w’ivugururwa ry’Itegeko rigenga Polisi y’Igihugu, harimo n’inshingano zo gukumira no kurwanya iterabwoba, kurinda umutekano wo ku butaka, uwo mazi n’uwo mu kirere no kurwanya inkongi y’umuriro; N’ibindi bikubiye mu biyiha ububasha bwuzuye bw’ubugenzacyaha.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.