Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Ubushakashatsi bwavumbuye Deltacron ntibuvugwaho rumwe

Abahanga mu bya virusi, batangaje ko nta gihamya cyerekana ko ku Isi hari ‘Corona virus’ yihinduranyije ya Deltacron; n’ubwo bishoboka ko yazabaho mu gihe kizaza.

Deltacron yatangiye kuvugwa nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’abanya-Chypre, batangazaga ko bavumbuye ubu bwoko bushya bwa ‘Corona virus’ ifite utunyangingo turimo utwa Delta na Omicron.

Ubu bushakashatsi bwoherejwe mu Kigo Mpuzamahanga kigenzura, kikanemeza amakuru kuri COVID-19 cya GISAID, kugira ngo harebwe niba ibyabuvuyemo ari ukuri.

Inzobere zimwe mu bijyanye n’ubuzima, bavuga ko Deltacron ishobora kuba ari iyo gutera abantu ubwoba, kuruta uko yaba ari ‘Corona virusi’ yihinduranyije; mu gihe abandi bavuga ko hashobora kuba harabayeho ikosa muri laboratoire, bakavanga ibipimo bya Omicron na Delta.

Christine Rouzioux, ni umwe mu bahanga mu bya virusi, wabwiye France 24 ko umuntu atahita yemeza ko Deltacron ihari, kuko hakenewe ubundi bushakashatsi bwimbitse kuri byo.

Yagize ati “Birashoboka ko virusi ebyiri zishobora kwihuza, zigakora virusi imwe. Gusa haracyari kare, ko umuntu yemeza ko Deltacron ihari. Tugomba kubanza kugenzura ukwihuza kw’izi virusi, ubundi tukanareba mu bipimo by’abantu benshi batandukanye, tukabona kwemeza ko ihari.”

Ikigo mpuzamahanga cy’abaganga b’abahanga mu bya virusi (Global Virus Network), bo bavuga ko ntacyo bashingiraho bahakana ibyavuye mu bushakashatsi; nk’uko umuyobozi wacyo yabitangaje.

Dr.Christian Bréchot, yagize ati “Birashoboka cyane ko kwihuza kwa virusi zihinduranyije kwabaho, bisanzwe bibaho muri za virusi, yewe by’umwihariko no muri virusi za Corona. Kuko iyo hari virusi 2 zihinduranyije ziri gukwirakwira cyane, ibyago by’uko zakwihuza biba byiyongera; Ndetse si ubwa mbere byaba bibayeho.”

Yongeyeho ko n’ubwo ibi bisanzwe bibaho, umuntu atakwemeza ko virusi ya Deltacron iriho, hashingiwe ku bushakashatsi bwakorewe mu Gihugu kimwe.

Abahanga mu by’ubuzima, mu bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima_OMS, bakomeje kuvuguruza amakuru avugwa kuri COVID-19, basaba abayatangaza kujya bashingira ku bushakashatsi bwimbitse. Ibintu bavuga ko bifasha buri muntu, gukomeza kugira uruhare mu rugamba rwo kurwanya Corona virusi, aho gushidikanya.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.