Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Congo yirukanye Abanyarwanda bari bahunze urukingo rwa COVID-19

 Umwami wo ku kirwa Ijwi muri Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko Abanyarwanda bari bahageze bahunze urukingo rwa COVID-19 basubijwe  mu Rwanda

Kuri uyu wa  gatanu, ukuriye Ishyirahamwe ry’Abakomoka ku Ijwi yavuze ko babiri mu Banyarwanda 101 bari barahahungiye baburiwe irengero, ariko barimo gushakishwa ngo na bo basubizwe  mu Rwanda nkuko byatangajwe na BBC.

Umwami Roger Ntambuka avuga ko abo Banyarwanda basubijwe iwabo  bahagurutse ku ijwi mu masaha ya saa tanu z’amanywa (11h), n’ubwato, hamwe n’intumwa zabaherekeje.

Yagize ati: “Nta mpamvu yari ihari yatuma aba Banyarwanda baguma ku Ijwi. Twashoboye kubasubiza iwabo”. Yavuze ko aba barimo abana, abagore n’abagabo.

Ku wa kane, Ishyirahamwe ry’Abakomoka kuri iki  kirwa cy’Ijwi ryari ryavuze ko ryifuza ko basubira iwabo “mu gihe cya vuba  gishoboka”.

DÉ Bakulu Magadju, Umukuru w’Ishyirahamwe ry’Abakomoka ku Ijwi baba i Bukavu, yavuze  ko guhera ku cyumweru ari bwo batangiye kugera kuri iki kirwa kiri mu kiyaga cya Kivu. Ati: “Batangaga  impamvu z’idini…”

Mu Rwanda nta dini rirahamagarira abayoboke baryo ku mugaragaro kwanga kwikingiza.

Kugeza mu gitondo cyo ku wa gatatu, ABanyarwanda 101  ni bo bari bamaze kugera ku Ijwi, bavuga ko bahunze guterwa urukingo “ku itegeko”. Bari bacumbikiwe n’imiryango yabakiriye kuri icyo kirwa.

Bakulu yagize ati: “Bava mu gice cy’Uburengerazuba bw’u Rwanda  icyo dushaka ni uko basubira iwabo mu gihe cya vuba aha gishoboka kuko natwe twagiye muri gahunda yo kwikingiza”.

Ikirwa cy’Ijwi gituwe n’abaturage bagera ku 320,000, bari ku buso bwa kilometero kare340 (km²) .

Mu cyumweru gishize, u Burundi bwatangaje ko bwirukanye Abanyarwanda 12 bari bahungiye mu ntara ya Kirundo badashaka guhabwa urukingo.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko abantu miliyoni esheshatu zirengaho gato bamaze guhabwa doze zombi z’urukingo, ni ukuvuga abagera kuri 45%  ari nacyo kigero cya mbere kiri hejuru muri aka karere.

NKUBIRI B. ROBERT

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.