Connect with us

Hi, what are you looking for?

Izindi nkuru

COVID-19: OMS irakebura abaturage birengagiza izindi ndwara

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima,OMS riravuga ko mu bihugu bitandukanye ku Isi COVID-19 cyatumye hari abaturage bahagarika kwirinda zimwe mu ndwara zari zisanzweho nk’igituntu, Malaria n’izindi.

Kugeza ubu abantu bagera kuri 25% bahitanwa n’igituntu bakomoka muri Afurika, noneho icyorezo cyaraje abantu bahugira mu kukirwanya ariko bibagirwa ko hari n’izindi ndwara zo kwitaho.

Ku bijyanye n’igitundu Leta y’u Rwanda ivuga ko mu gihugu ubu hari uburyo ndetse n’ubushobozi bihagije bwo gupima hamwe no kuvura iyi ndwara n’ubwo igihugu gihanganye na COVID-19.

N’ubwo igihugu gifite ubushobozi bwo guhangana n’iyi ndwara, imiti iracyafata bamwe hirya no hino mu gihugu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima riherutse gutangaza ko, OMS, ryatangaje ko ibibazo bifitanye isano n’icyorezo cya COVID-19 byatumye imfu za malaria ziyongera ndetse ko iyo hatagira igikorwa hakiri kare ibintu byari kurushaho kuba bibi.

Ibi byose byaterwaga n’ibibazo bitandukanye byazanywe n’iki cyorezo, haba uburwayi kubura kw’amafaranga no kutajya kwa muganga kuri bamwe kubera gutinya ko bakwandura iki cyorezo.

Mu 2020 habonetse abantu barwaye Malaria bagera kuri miliyoni 241 ku Isi hose biyongereyeho miliyoni 14 ugereranyije n’uko byari bihagaze mu mwaka wabanje ndetse abagera ku bihumbi 627 bahitanwa na yo. Aba biyongereyeho ibihumbi 69 ugereranyije n’uko byari bihagaze mu 2019.

Ibi birimo kuba kandi iki cyorezo kizahaza cyane umubiri ufite abasirikare bake kuko inzego z’ubuzima zitangaza ko abantu bari hejuru y’imyaka 70 ndetse n’abafite izindi ndwara bazahazwa ndetse bakicwa ku rugero runini na COVI- 19.

Umuyobozi mu ishami ry’abibumbye ryita ku buzima ushinzwe kurwanya Malaria yatangarije Newyork Times, ati: “COVID-19, ati yatumazemo imbaraga zose idusubiza ku rugero twariho mu myaka 20 ishize.”

Hagaragajwe ko gahunda zigera kuri 80%  zahariwe kurwanya igituntu, malaria, HIV ku rwego rw’Isi zose zasubiye inyuma ku buryo bugaragara bitewe no gutinda kw’imiti, kubura abaganga bitewe no kwita kuri COVID-19 gusa nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye ishami rishinzwe kurwanya SIDA.

Nko mu Buhinde abarwayi b’igituntu bari bageze kuri 27% ariko kuva Icyorezo cyatangira byariyongereye bagera kuri 75%, mu gihe mu Burusiya ho amavuriro yari agenewe kwita ku barwayi ba Sida yahinduwe ibitaro byo kuvura Coronavirus.

Umuyobozi wa Pan American Health Organization, Carissa F. Etienne, yaburiye abayobozi ba za Leta zigize uyu muryango ko nibatagabanya kurangarana aba bantu bafite indwara zitandura mu gihe cya COVID-19 bizatuma haba ikindi kibazo gikomeye cy’imfu z’abazirwaye bageraga kuri Miliyoni 62 b’abanyamerica babana na Diabets ndetse na milioni 1.2 babanaga na kanseri.

Kugeza ubu mu Rwanda abafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida muri ibi bihe by’icyorezo bashyiriweho uburyo bwihariye bwo gufata imiti igabanya ubukana kuko kujya ku mavuriro byari bigoranye kubera icyorezo.

Ibi byose bigaragara ko n’ubwo iki cyorezo giteje impagarara izindi ndwara nazo zitagakwiye kwirengagizwa.

IGIZENEZA JEAN DÉSIRÉ

Umunyeshuri wimenyereza umwuga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.