Connect with us

Hi, what are you looking for?

Health

Huye: Abaturage barasabwa kutayobywa n’imyumvire bagakingirwa COVID-19

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Huye yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa 14 Mutarama 2022, yasabye abaturage batarikingiza, kutayobywa n’imyumvire bakemera guhabwa inkingo za COVID-19.

Bamwe mu bantu bakigaragara batarikingiza, batanga impamvu z’imyemerere, bavuga ko inyigisho bagiye bahabwa zitabibemerera; ibintu bigaragara nko kudasobanukirwa, bibatera kuguma ku myumvire yabo bwite.

Sebutege Ange, Umuyobozi w’aka Karere yavuze ko ubukangurambaga bwagutse bwo gukingira COVID-19, bwatanze umusaruro, ndetse bugikomeje.

Uyu muyobozi yashishikarije abantu bose batari bikingiza, gufata inkingo nk’abandi, bakirinda kugendera ku myemerere n’imyumvire ibagandisha.

Ibi yabigarutseho kuko ngo hagaragaye ikibazo cy’abantu, mu bice bitandukanye by’Igihugu no muri aka Karere by’umwihariko, bavuga ko bafite imyemerere itabemerera kwikingiza; Gusa ubuyobozi bwemeza ko binyuze mu bukangurambaga, abo baturage baganirijwe, ndetse bigatanga umusaruro.

Mu Karere ka Huye, kugeza ubu abaturage bangana na 91% bamaze guhabwa doze ebyiri z’urukingo rwa COVID-19, na ho ababarirwa hejuru ya 70% bo bahawe gusa doze ya mbere. Iyi mibare igaragara nk’umusaruro w’ubukangurambaga bwakozwe, hagamijwe gukangurira abantu bose bujuje ibisabwa, kwitabira guhabwa inkingo, ngo bongerere imibiri yabo ubudahangarwa.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.