Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

“Ntabwo uri bwange kwikingiza ngo uze mu biro kwicarana n’abandi” Minisitiri GATABAZI

Hari abaturage bari baranze gufata urukingo rwa COVID-19, bavuga ko ubu bavuye ku izima bakabyemera, nyuma yo kubona ko imyumvire bari bafite idafite ishingiro; bakabona n’ingaruka iki cyorezo kigira kuri bagenzi babo, na bo zikaba zabageraho.

Mu kwezi kwa Werurwe nibwo Leta yafashe gahunda yo gukingira abaturage COVID-19, kugira ngo izi nkingo zongerere ubudahangarwa umubiri, kabone n’ubwo uwikingije yakwandura ariko zikamufasha kutazahara.

Iyi gahunda yatangiye abantu bahabwa inkingo za Astrazeneca na Pfizer, aho byasabaga kumara iminsi 21 k’uwamaze gukingirwa doze ya mbere, ngo abashe guhabwa iya 2. Uko u Rwanda rukomeza kongererwa inkingo, haje n’urundi rwa Johnson and Johnson (J&J), rwo byasabaga guterwa doze 1 y’urukingo.

Kuva Igihugu cyafata iyi gahunda, hari bamwe mu baturage bitwaje impamvu zitandukanye zirimo n’imyemrere yabo mu madini, banga kwikingiza. Binyuze mu bukangurambaga, barigishijwe, Ubuyobozi bugera no ku bakuru b’amadini, bafatanya kwigisha abanda; Hifashijwe izi nyigisho ndetse no kurebera ku ngaruka iki cyorezo cyateje abatari bake, muri bagenzi babo, hari abafashe imyanzuro yo kwikingiza, n’ubwo hari n’abakinangiye imitima.

Abavuye kw’izima bafite ubuhamya

Abiyemeje kwikingiza bafite imyemerere itandukanye, yanababeraga intambamyi, bavuga ko babanaga n’abasanzwemo COVID-19, kandi aho bakingiriwe, ngo ntacyo urukingo rwabatwaye.

Umwe mu bahamya ibi, yagize ati “Nje gufata urukingo rwa mbere, ndumva nta n’ingaruka rwangizeho mu mubiri.”

Mugenzi we avuga ko we kutikingiza byatewe n’amagambo yari yarasomye muri Bibiliya, aho yumvaga ko ari ikimenyetso cy’inyamaswa cyasohoye.

Ati “Ariko nta n’ubwo twabitinzemo, twaje kumva ko tugomba kwingingiza, ko [kandi] Igihugu kidutekerereza, kigakingira abantu bacyo; kandi natwe twabonaga abo COVID-19 iri gutwara.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko gahunda bafashe, ari iyo gukangurira na bagenzi babo bagifite iyi myumvire, kwikingiza, babumvisha ko ihabanye n’ukuri.

Ibi kandi babihurizaho n’abayobozi babo basobanukiwe, ndetse bakigisha abayoboke babo ko kwikingiza ari ukurengera ubuzima.

Umwe yagize ati “Icyorezo cyadutwariye Umushumba mukuru, wadufashaga mu by’ubugingo, twumva biratuvunnye mu mutima, bituma dufata amasomo yo kwikingiza, kugira ngo turebe ko cyacika.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko baganiriye n’amadini hafi ya yose yo mu Rwanda; bakaba baremeye kwikingiza, kuva ku bayobozi babo kugera ku bizera bo hasi.

Yabwiye abashaka guhungira ahandi (nko hanze y’Igihugu), ko naho izo nkingo bazazihasanga, ko kandi guta akazi kagaburira umuryango, biba ari imitekerereze isubiye inyuma.

Ku binangiye burundu bo, Minisitiri avuga ko ari inshingano z’ubuyobozi, gukomeza kubigisha; ariko na bo bakazirikana ko batakwemererwa kwanduza abandi.

Ati “Ntabwo uri bwange kwikingiza, ngo uze mu biro kwicarana n’abantu batanu bikingije, cg ngo uze kwicara mu rusengero rurimo abikingije; Uburenganzira bwawe ntabwo bukuraho ubwange.”

Yongeyeho ko hari icyizere ko n’abinangiye, bizagera aho bakikingiza, nk’uko icyakaba cyiza ngo ari uko buri wese yakingirwa.

Minisitiri w’Ububuzima, Dr Ngamije Daniel, yabwiye RBA ko abanga kwikingiza babyitirira amadini hanyuma na yo akavuga ko atari abayoboke babo.

Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ububuzima

Ati “Twese dufite amadini twemera kandi twarakingiwe; uwo muntu wanga gukingirwa harya ubwo arashishoza kuruta miliyoni hafi 6 z’abamaze gukingirwa, urashaka kujya muri iryo juru usize umuryango n’abavandimwe?”

Yakomeje avuga ko kwanga gufata inkingo, harimo ikintu cyo kudashyira mu gaciro, anemeza ko bari guhindura imyumvire, kuko kwigisha ari uguhozaho.

Uko virusi zitera COVID-19 zikomeza kwihinduranya, gahunda yo gukingira yakozweho ubukangurambaga, ndetse Leta y’u Rwanda irateganya gutangira gukingira n’abana bato mu minsi iri imbere, mu buryo hazashakwa inkingo zijyanye n’imyaka yabo.

IGIZENEZA Jean Désiré

Umunyeshuri wimenyereza umwuga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.