Indirimbo izwi ku izina rya Umbamwo yaririmbwe na Esther Nish arikumwe na Kidum Kibido yujuje miliyoni y’abayireba kuri Youtube. Ni mu gihe abahanzi bake cyane baturuka mu gihugu cy’u Burundi bamaze kugera kuri urwo rwego.
Iyo ndirimbo ya Esther Nish (Esther Nishimwe) n’indirimbo yakorewe mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Naïrobi yakozwe n’utunganya indirimbo mu majwi (Audio) uzwi ku izina rya Thérence ari kumwe na Mastola Pro wahoze atunganya indirimbo z’umuhanzi w’igihange Koffi Olomide wo muri RDC.
Esther Nish iyo ndirimbo yayikoze abifashijwemo muri byose n’umu “legender” mu muziki w’ikirundi ariwe Kidum Kibido, uyu na we akaba ariwe ukiyoboye mu gucuranga akoresheje ibikoresho by’umuziki bisobanura ko akiri uwa mbere ku gucuranga imbonankubone muri Afurika y’Iburasirazuba.
Intambwe Esther Nish agezeho ishimishije cyane uwamufashye akaboko ariwe Kidum akamujyana muri Kenya kugira abashe gusohora iyo indirimbo yaraye yanditse amateka akomeye.
Uyu muririmbyi Ester Nish ugejeje ku bamureba kuti Youtube bagera kuri Miliyoni, aje akurikira undi umuhanzikazi w’umurundi uzwi ku izina rya Iry Tina usanzwe akorera akazi ke k’umuziki i Kampala muri Uganda.
Tuvuze abahanzi b’abakobwa bamaze kugira ababareba kuri Youtube bagera kuri miliyoni Charly na Nina bari mu bambere binyuze mu ndirimbo yabo yakunzwe cyane mu mwaka wa 2018 yitwa Indoro. Iyo ndirimbo yakunzwe bihebuje n’urubyiruko abo bakobwa bayikoranye n’umuhanzi Big Fizzo ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.
Martin Kelly