Rukundo Eroge
Indorerezi mpuzamahanga zitabiriye amatora zashimye uko Abanyarwanda n’u Rwanda bitwaye mu matora yabaye muri uku kwezi kwa Nyakanga 2024 harimo aya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite. Zivuga ko amatora yaranzwe n’amahoro kuva mu gihe cyo kwiyamamaza, gutora ndetse no kubara amajwi.
Izi ndorerezi mpuzamahanga zaturutse mu miryango mpuzamahanga itandandatu harimo n’iyo u Rwanda rubamo, mu itangazo zashyize hanze ku wa 17 Nyakanga 2024, zivuga ko nyuma yo gutumirwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda zitabiriye amatora zishima uko yagenze.
Baragira bati “Duhaye icyubahiro ubushake bw’ abaturage ba Republika y’u Rwanda bwo kubaka demokarasi yumvikanyweho kandi yemerera abantu benshi kugaragaza ibitekerezo byabo, ishingiye ku gusaranganya ubutegetsi, ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda, imiyoborere myiza, iterambere, ubutabera mu baturage, kubabarira no gucyemura ibibazo binyuze mu biganiro.”
Barakomeza bagira bati “Dushimiye abaturage b’u Rwanda bakoresheje uburengaznira bwabo bwa demokarasi bwo kwihitiramo abayobozi mu mutuzo n’amahoro.”
Imiryango mpuzamahanga yohereje indorerezi zasinye kuri iri tangazo harimo, Afurika yunze ubumwe (AU), Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Abashinzwe ubutumwa bw’amatora mu Muryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), Umuryango w’Isoko rusange ry’Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA), Umuryango w’ubukungu w’ibihugu na Leta bya Afurika yo hagati (ECCAS), n’umutwe uhora witeguye w’Ingabo zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EASF).
