Bamwe mu bagize imiryango irimo abarwaye indwara zitandura, bahamya ko kuzirwaza atari ikintu cyoroshye, kuko bisaba ubushobozi bugomba gutangirira mu mutima, amikoro ndetse no kutarambirwa; nk’uko guhangana n’ingaruka uburwayi busiga, byose bireba umurwaza.
Ibi bigarukwaho na bamwe mu bagiye barwaza abavandimwe babo, abana cyangwa ababyeyi, mu bihe bitandukanye, aho bavuga ku ngaruka zitari nke uburwayi butandura bwagiye bubazanira.
Mukayigire Dancille ni umubyeyi wo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinazi; avuga ko indwara ya diabète yamuteje ubukene, idasize no kumuca kuri bamwe mu muryango.
Agira ati “Narwaje uwo twashakanye kuva mu 2019, kuko tutahise tumenya uburwayi byadusabye kuzenguruka mu bavuzi batandukanye ari na ko aremba! Aho hose kandi ni ko twasabwaga amafaranga… [amatike, gucumbika n’ibyo kurya], abana banjye bamfashaga uko bashobojwe ariko abubatse bo ntibakwishingira byose murabizi, na babiri twari kumwe mu rugo baje kuva mu ishuri; mbese sinasobanura ibyo diyabete yadukoreye.”
Yongeraho ko imyumvire kuri ubu burwayi, na yo iri mu byamukururiye izo ngaruka zose zirimo n’ubukene.
Ati “Urumva kuko umugabo wanjye atakundaga kurwara, byiswe amarozi, haba abo turebana nabi yemwe n’abana hari ubwo tutahuzaga.”
Kimwe n’uyu mubyeyi, hari ubwo indwara zitandura ziteza umwuka mubi mu bagize umuryango, imibereho igahinduka bitari byitezwe.
Nk’uko Karenzi (izina ryahinduwe), utuye mu Karere ka Muhanga, akaba amaze imyaka 6 yivuza umuvuduko w’amaraso (hypertension), abigarukaho avuga ko byagiye bihinduka, cyane aho yamenyesherejwe ko indwara afite itazakira.
Ati “Barakurwaza ni byo ugasunika iminsi, ariko izi ndwara ahanini zitanakira ni ingorane: umwanya dusaba abaturwaza, ubushobozi no kumva ububabare mba ncamo nk’umurwayi, ntabwo ari buri wese ubibasha. Ubu njye banshakiye ugomba kumba hafi igihe abandi baba bakurikirana ibyabo, kuko ntakibasha kugira icyo nikorera.”
Ni umusaraba mu yindi
Ibimenyetso by’indwara zitandura bikunze kubera bamwe urujijo, cyane iyo bategereye abaganga ngo bipimishe bamenye uburwayi bafite.
Kobwa, umwana wavukanye uburwayi bw’umutima, umuryango we ntiwamuvurije igihe kubwo kutabyumvikanaho, nk’uko nyina abisobanura.
Agira ati “Nabyaye umwana, uburwayi yavukanye ntibwahita bugaragara kubera gutinda kubona amafaranga yo kumuvuza kuko twitaga no kuri bakuru be; twabanje gusuzumisha mu bavuzi ba gakondo ari na ko imiryango itureba nabi batubwira ko turwaje imyuka mibi… mbese ni umusaraba, habayeho kurwana urugamba.”
Akomeza avuga ko ubu batekanye n’ubwo bakivuza umwana, ariko byibura bamenye icyo arwaye. Ati “Ubu byibura umwana aravurwa, hari icyizere dufite hamwe n’inama abaganga baduha.”
Kwipimisha kare bitanga umurongo w’ubuzima
Mu bushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima_RBC (2022), hagaragajwe ko indwara zitandura zirushaho kwiyongera muri iki gihe abantu basa n’abari kubaho imibereho ijyanye n’igihe, aho imirimo myinshi yihutishwa binyuze mu ikoranabuhanga, bigasaba benshi kwicara umwanya munini nyamara ntibagire umwanya wo gukora imyitozo ngororamubiri; Gusa kwipimisha umuntu akamenyeshwa ko afite iyo ndwara, bimufasha gukurikiranwa mu buvuzi, akabasha kuba yakomeza ubuzima atabereye umuryango we umutwaro n’Igihugu muri rusange.
Bimwe mu bitera indwara zitandura, harimo kutarya imboga n’imbuto, kunywa inzoga n’itabi, guhumeka umwuka mubi [imyotsi: abatekera mu nzu bararamo kandi bakoresha inkwi], kurya isukari, umunyu ku rugero rukabije n’ibikomoka ku nyamanswa nk’amavuta n’inyama, kwicara amasaha menshi, umubyibuho ukabije no kudakora siporo, aho RBC yerekanye ko Abanyarwanda bangana na 40% badakozwa ibya siporo; izi ndwara zishobora no guterwa n’uruhererekane rwo mu miryango (hérédités), aho umwana ashobora kuvuka nko mu gisekuru cya 3 akazagira uburwayi bwa nyirakuru.
Umwe mu Bajyanama b’ubuzima bakorera mu Karere ka Kamonyi, atanga inama yo kujya abantu bipimisha kenshi bakamenya uko imibiri yabo ihagaze, bityo bakaba bahindura imibereho.
Ati “Mu nama nyinshi zihuza abaturage, dukunze kubakangurira kwipimisha kenshi bakamenya uko bahagaze, kuko ibimenyetso bya zimwe mu ndwara zitandura hari ubwo babyitirira izindi. Kandi nk’abantu banywa inzoga n’itabi baba bafite ibyago byinshi by’uburwayi, usanga ari na bo batita ku mirire iboneye, ari yo mpamvu rero kwipimisha byafasha buri wese kumenya uko yitwara ntabere abandi umusaraba.”
Dr Ntaganda Evariste, umuyobozi ushinzwe ubuvuzi bw’indwara z’umutima mu Ishami ry’indwara zitandura muri RBC, yibutsa abantu ko indwara zitandura zakwirindwa, ndetse ko kwita ku mirire (indyo yuzuye), abantu bakagabanya gufata inzoga n’itabi bita ahubwo ku gukora imyitozo ngororamubiri no kwipimisha kenshi; ari byo bifasha mu guhangana n’ingaruka no kwiyongera kw’izo ndwara.
Indwara zitandura zirimo diabète, kanseri (cancer), ikunze kwigaragaza ikaba ari iya ‘prostate’ ku bagabo na kanseri y’inkondo y’umura, n’iy’ibere ku bagore; harimo kandi indwara z’umutima n’imitsi (umuvuduko w’amaraso ukunze gutera ‘stroke’) ndetse n’indwara z’ubuhumekero zidakira.
UMUBYEYI Nadine Evelyne