Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zafashe ibindi bice byari byihishemo ibyihebe. Ibyo bice ni Pundanhar na Nhica do Ruvuma mu Burengezuba bw’Akarere ka Palma muri Mozambique.

Ubu ibyihebe byahunze bigana mu karere ka Muidube, kagenzurwa n’Ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SAMIM), mu rugamba rwo guhashya ibitero by’iterabwoba.
Mu bitero biheruka kugabwa kuri ibyo byihebe, Inzego z’umutekano zatabaye abasivili 17 barimo abagore n’abana, naho ibyihebe bibiri byiciwe muri iyo mirwano mu gihe ibindi bibiri byafashwe ari bizima.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’urugamba by’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen Pascal Muhizi, yasuye Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique ziri Nhica do Ruvuma na Pundanhar abashimira ku kazi gakomeye bakoze.

Yabamenyesheje ko abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Ansar sunna Wa Jammah (ASWJ) baciwe intege cyane n’ibikorwa by’ubufatanye bw’izi nzego z’umutekano, ariko azisaba guhora ziri maso.
UBWANDITSI
