Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibidukikije

Ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ziteye inkeke ku buhinzi

Isi yose ikomeje guhangayikishwa n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, mu Rwanda abahinzi batangiye guhura n’ibura ry’imvura mu gihe bakagombye kuba barateye intabire, n’imyaka ikaba yari igombye kuba igeze ibagara.

Kongera inganda nini zikoresha ingufu ziri hejuru, imiturire no kutabungabunga amashyamba n’ibidukikije muri rusange, ni bimwe mu bikorwa bya muntu bihumanya ikirere n’ibidukikije, binagira ingaruka zikomeye ku mihindagurikire y’ikirere. Ibi byose biza byiyongera ku bwiyongere bw’abaturage buri ku muvuduko ukabije.

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, Ngarukiye Athanase, umuturage wo mu karere ka Kayonza, Umurenge wa Kayonza, Akagari ka Musumba, Umudugudu wa Musumba, atunzwe n’umwuga w’ubuhinzi. Avuga ko ikirere gikomeje kudatanga imvura inzara izarushaho kwibasira abantu, kuko imyaka yumye ikiri mito.

Ati “Ubu ibishyimbo twari dufite byararangiye, igihe cy’itera kiratugeranye ntabwo tuzi uko bizagenda. Imvura nitagwa inzara iradukomangira, nta kundi rero turayamanitse; twebwe twakoze ibyo dushoboye ariko ikirere kiranze kandi ubusanzwe byari igihe cy’imvura n’ihinga.”

Mukasano Venantie, umuhinzi mu karere ka Musanze, mu murenge wa Kinigi, yemeza ko na bo bari basanzwe babona imvura ihagije ku buryo bahingaga buri gihe, ariko uko iminsi igenda ikirere kirushaho kubatenguha.

Ati “Uretse kumva inama dukesha ubukangurambaga mu kurinda neza ibidukikije, nta kindi Leta yatumarira kuko iki kibazo cy’imihindagurike y’ikirere tugisangiye n’isi yose.”

Ikibazo cy’ubuhinzi bwahuye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kigaragara cyane mu ntara y’Iburasirazuba, aho imyaka yatewe ubwo imvura yagwaga yatangiye kuma, ibishyimbo bimwe byumye bikimera, ndetse na hamwe insina zatangiye kuma kubera ibura ry’imvura. N’iyo itonyanze izana n’umuyaga uhuhura ibigihagaze.

Nyuma yo kwitegereza ibi bibazo byose by’imihindagurikire y’ikirere n’ingaruka bigira ku muhinzi wibereye iyo ngiyo mu buzima bwe bwa buri munsi, inzobere mu bumenyi bw’ikirere n’imihindagurikire y’ibihe, Dr. Rutsindintwarane Gashumba Damascene yavuze ko ibi byose bifitanye isano n’ibikorwa bya muntu mu kwangiza ibimukikije, abyita iterambere.

Aganira na Panorama, Dr. Gashumba agira ati “Ntabwo tugomba kwigira ba ‘Ntibindeba’, kuko iyo duciye ibiti tugiye guteka ibyo turya tutitaye mu gutera ibindi, burya hari ikibi tuba dukora kandi kizatugiraho ingaruka mu gihe tutazi kiri imbere.”

Dr. Gashumba ashimangira cyane ku ruhare rw’inganda nini zikomeye ku Isi, kuko nizo za mbere mu kwangiza ikirere. Asaba ibihugu bifite inganda zikomeye ari na zo ziza ku mwanya wa mbere mu guhumanya ikirere ko byazajya byishyura indishyi.

Isi ntisakaye!

Mu rwego rwo gusobanura uburyo ibihumanyije ikirere cy’igihugu runaka bishobora guhumanya n’ikirere cy’ikindi gihugu kiri kure, Dr. Gashumba yagerageje kubisobanura akoresheje imvugo igira iti “Isi ntisakaye”.

Ati “Iyo urimo gutembera hafi y’ishyamba rya Nyungwe imvura ihise, uzabona ibicu bisa n’imyotsi bizamuka. Iyo bigeze mu kirere bihura n’ibindi bicu kandi bikagenda. Ntawagaragaza neza aho bigarukira, ariko icy’ingenzi hari aho bigera bigahura n’ibindi bitameze neza bikivanga, bikabigabanyiriza ubushyuhe.”

Ibyo bicu bigabanyirizwa cyangwa byoroherezwa ubushyuhe ni ibiba biturutse mu nganda zikomeye twavuze ruguru aho mu nyandiko yacu.

Ikigo cya Leta gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA ntigihwema gukora ubukangurambaga mu baturage kibigisha gukoresha neza ubutaka bwabo, kurinda amashyamba bakajya batema ibiti bikuze kandi babiherewe urushya.

Kugeza ubu muri mibare igaragzwa na banki y’isi, yerekana ko u Rwanda rufite uruhare rugana na 0.003% by’imyuka ihumanya rwohereza mu kirere.

Gaston Rwaka

2 Comments

2 Comments

  1. Feza IRAMBONA

    October 20, 2022 at 09:49

    N’ ubwo tuvuga inzara harimo abantu bitareba none se umuntu uhembwa 2000.000 n’ ubundi ntazabura guhaha nk’ uko bisanzwe

  2. Ashanti Belyse

    October 20, 2022 at 09:47

    ABANTU NIBEMERE TUGARUKIRE IMANA KUKO IBINTU NI DANGER

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ku wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, u Rwanda rwatangaje ko rwahagaritse umubano mu bya dipolomasi n’u Bubiligi, nyuma yo gusuzuma imyitwarire y’icyo gihugu...

Amakuru

Panorama Amateka y’u Rwanda, iyo ageze kuri paji y’Ubukoloni, atangira gusharira dore ko bitarangiriye mu kurukoloniza gusa kuko byageze no ku rwego rwo gucamo...

Inkuru nyamukuru

Kenya – Monday, on March 18, 2025; Hyatt Hotels Corporation announces the opening of Hyatt Place Nairobi Westlands and Hyatt House Nairobi Westlands, the...

Amakuru

Panorama Abinyjije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, Hon. Dr. Tito Rutaremara agaragaza mu ncamake uko Ababiligi babaye umuzi w’ibibazo Repubulika ya...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities