Ingano y’umunyu n’isukari bikenerwa ku munsi mu mubiri w’umuntu, igenda ihinduka bitewe n’ibyo akora cyangwa se bigaterwa n’uko agenda akura. Isukari irusha umunyu mu guteza ibibazo bitandukanye ku buzima bw’umuntu iyo bibaye byinshi mu mubiri.
Kugabanya umunyu bishobora gutera ingaruka nyinshi kurusha uko byagufasha, ikindi ni uko kuwugabanya ingano y’uwo ufata bigabanya ku kigero cyo hasi cyane ku bantu bamwe na bamwe umuvuduko ukabije w’amaraso.
Bishobora nanone guteza izindi ngaruka nko guteragura cyane k’umutima, kwiyongera kw’akazi k’umutima n’umunaniro ukabije.
Isukari ni mbi cyane cyane iya fructose kuko ari isoko y’indwara zikomeye nk’umutima n’umuvuduko ukabije w’amaraso, bitandukanye n’uko byari bizwi ko izi ndwara ziterwa n’umunyu.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika gifatanyije n’abahanga mu by’ubuzima bagamije kumenya hagati y’isukari n’umunyu umwanzi w’ubuzima bw’umuntu, hagaragajwe imwe mu myanzuro yabonetse.
Isukari nyinshi cyangwa iyongerewe mu binyobwa cyangwa ibiribwa ugomba kuyigabanya. Ibinyobwa biryohereye biba byongewemo isukari aha twavugamo nka Fanta zitandukanye, Yogurt n’ibiribwa nka keke na za gato n’ibiryo hafi ya byose bifunitse.
Isukari ya Fructose kandi tuyisanga no mu mbuto nubwo yo aba ari karemano itari iyongewemo yo ntikwiye kugutera ikibazo.
Ibipimo by’umusemburo wa insulin byongerwa n’isukari. Uwo musemburo na wo ukajya gusembura ibice byo mu mutwe, byongera umuvuduko wo gutera k’umutima, bikongera umuvuduko w’amaraso ndetse bikagabanya ubunini bw’imijyana.
Ugomba kugabanya isukari kugira ngo ugire ubuzima bwiza ndetse no kutongera umunyu mwinshi mu byo kurya.
Turatsinze Elysee,
Umunyeshuri muri Kaminuza wimenyereza umwuga w’Itangazamakuru
