Abanyeshuri bo muri IPRC EAST, baravuga ko urugendoshuri bakoreye muri Gashora Girls Academy rubasigiye byinshi birimo kutitinya.
Aba banyeshuri bibumbiye muri Club Amie de la Nature ibungabunga ibidukikije basura ibikorwa bitandukanye byakozwe n’abanyeshuri ubwabo bo muri Gashora Girls Academy, birimo ubuhinzi bw’ibihingwa bitandukanye ndetse n’inganda nto zashinzwe n’abanyeshuri.
Kayiranga Frank aremeza ko gukora urugendoshuri mu bikorwa byakozwe n’urungano, bituma bamenya ko nabo babishobora.
Yagize ati “kuba bikorwa n’abo tungane bitwereka ko natwe twabishobora bitandukanye no gukora ingendoshuri mu bikorwa byakozwe n’abaturuta mu myaka, hari byinshi tugiye gushyira mu bikorwa, birimo no kubyaza umusaruro isambu y’ikigo, kandi bikazanadufasha mu gihe tuzaba twashoje amashuri”.
Uwayisenga Sandrine avuga ko bagiye kubyaza umurima w’ikigo cyabo cyane bahinga ibiti bitanga imbuto ziribwa.
Mwiza Abdoul n’umurezi byumwihariko ukurikirana aba banyeshuri mu ma-club babamo, avuga ko bakomeza kwereka abanyeshuri ko ibintu bitaza bivuye mu kirere.
“Tubereka ko bagomba kwigira kubakoze ibyiza maze nabo bakabasha kubigeraho, niyo mpamvu tuba twabazanye hano ngo bige uko abandi bageze ku iterambere”.
Mukarugamba Jacqueline ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri mu kigo cya IPRC EAST, avuga ko batazahwema gushyigikira abanyeshuri mu mishinga baba bafite cyane ko igirira akamaro abanyeshuri ndetse n’ikigo muri rusange.
Ati “dufasha imishinga abanyeshuri baba bakoze kuyishira mu bikorwa kuko, kubazana hano n’ukugirano bige uburyo bagenzi babo bishyira mu bikorwa ibyo bize maze bikagirira inyungu ubwabo n’ikigo”.
Kuri ubu abanyeshuri bo muri Gashora Girls Academy, ibikorwa by’ubuhinzi bafite ni byo akenshi bibatunga ndetse bakanasagurira amasoko kuburyo usanga bibinjiriza amafaranga menshi.
Habimana Cypridion

Umuyobozi wa Gashora Girls academy yereka abanyeshuri ba IPRC uburyo bahinga amatunda. (Photo/Cypridion)

Barerekwa umurima w’ibishyimbo. (Photo/Cypridion)
