Uwitwa KANYUNDO Dancille, mwene GAKWAYA Edouard na MUKANTWALI Leoncia, utuye mu mudugudu w’Agatare, Akagari ka Gihuta, Umurenge wa Rugarama, Akarere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, uboneka kuri telefone No: 0788851459;
Yasabye uburenganzira bwo guhindura amazina asanganywe, KANYUNDO Dancille, agasimbuza izina KANYUNDO, izina MUNEZERO no gukosora izina Dancille rikandikwa Dancilla mu irangamimerere;
Impamvu atanga ni uko izina KANYUNDO ryitiranwa n’inyundo rikaba rimutera ipfunwe;
Na ho izina Dancille, akaba yifuza ko ryandikwa Dancilla, kuko ariyo myandikire yaryo.
Akaba asaba kwemerwa, binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, guhindura izina rye KANYUNDO, akarisimbuza izina MUNEZERO ndetse n’izina Dancille rikandikwa neza Dancilla mu mazina asanganywe KANYUNDO Dancille bityo akitwa MUNEZERO Dancilla mu gitabo cy’irangamimerere kirimo Inyandiko y’Ivuka.
