Madamazela MUKANKUSI Françoise, mwene Rugwizangoga Revocat na MUJAWAMARIYA Marie Thérèse, utuye mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Kibenga, Umurenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
Yasabye uburenganzira bwo guhindura amazina asanganywe MUKANKUSI Françoise akongeraho NGOGA mu mazina ya MUKANKUSI Françoise, bityo akitwa MUKANKUSI NGOGA Françoise mu Irangamimerere.
Impamvu atanga ni uko ageze mu mwaka wa kane w’Amashuri yisumbuye (S4) yiganaga n’undi munyeshuri bitiranwaga amazina yombi MUKANKUSI Françoise biba ngombwa ko yongera izina NGOGA rikomoka ku izina rya se RUGWIZANGOGA kugira ngo akureho urujijo.
Akaba asaba binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, kongera izina NGOGA mu mazina ye MUKANKUSI Françoise maze akitwa MUKANKUSI NGOGA Françoise mu gitabo cy’Irangamimerere kirimo inyandiko ye y’Ivuka.
