Uwitwa NTAKIRUTIMANA Alain mwene RUSANGIZA Isdore na TABU Agnes mu mudugudu wa Kanogo Akagari ka Rwimbogo, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali, uboneka kuri Telefoni 0788308213;
Yasabye uburenganzira bwo gusimbuza izina NTAKIRUTIMANA mu mazina asanganywe NTAKIRUTIMANA Alain, akarisimbuza RUSANGIZA, maze akitwa RUSANGIZA Alain.
Impamvu atanga ni uko izina NTAKIRUTIMANA rishingiye ku nzangano, bityo bikaba bikaba bimusubiza inyuma.
Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, gusimbuza izina NTAKIRUTIMANA mu mazima asanganywe NTAKIRUTIMANA Alain bityo akitwa RUSANGIZA Alain mu gitabo cy’Irangamimerere kirimo inyandiko ye y’ivuka.
