Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ingingo zizaganirwaho mu mwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru

Umwiherero urabera mu Ishuri rya Gisirikare rya Gabiro, mu Karere ka Gatsibo, guhera tariki ya 8 kugeza ku ya 12 Werurwe 2019. Uyu mwaka, ni inshuro ya 16 Umwiherero ubaye.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryagenewe Abanyamakuru, abayobozi basaga barenga 250 bahagarariye inzego zitandukanye za Leta, ibigo biyishamikiyeho ndetse n’ibigo byigenga n’iby’ubucuruzi baritabira uyu mwiherero. Ingingo nkuru zizaganirwaho zirimo:

  • Aho u Rwanda rugeze mu cyerekezo cy’iterambere
  • Guteza imbere ireme ry’uburezi
  • Guteza imbere ubuzima
  • Kongera umusaruro w’ubuhinzi
  • Guteza imbere ishoranamari no kongera ibyoherezwa mu mahanga

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, azayobora uyu mwiherero, na ho Minisitiri w’Intebe, Édouard Ngirente, we azageza ku bawitabiriye uko imyanzuro y’Umwiherero wa 15, wabaye kuva tariki ya 26 Gashyantare kugeza ku ya 01 Werurwe 2018 yashyizwe mu bikorwa.

Umwiherero ni igikorwa gishingiye ku muco nyarwanda aho abayobozi b’Igihugu bahuraga bakaganira ku bibazo byugarije abaturage. Intego y’izi nama yari ugushaka ibisubizo ku bibazo byagaragajwe no kwiyemeza kubishyira mu bikorwa.

Kuri ubu, umwiherero ukoreshwa nk’umwanya udasanzwe aho abayobozi bagaragaza ibyo bakoze, ibitaragezweho n’impamvu, bakarebera hamwe aho iterambere ry’Igihugu rigeze ndetse bakanafata ingamba ku buryo bwakoreshwa mu kwihutisha ibikorwa by’ingenzi bijyana n’iterambere rirambye.

Panoramarw@gmail.com

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities