Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) kigaragaza ko ingo miliyoni ebyiri zimaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi. Ibi bigatanga icyizere ko mu myaka ibiri iri imbere ingo zose mu Rwanda zizaba zifite uyu muriro.
Abaturage bamaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bavuga ko aho umuriro ugeze, iterambere na ryo ryihuta.
Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022, REG yishimiye ko umubare w’ingo miliyoni 2 zimaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi.
Nk’uko tubikesha RBA, urugo rwa Yankurije Jeannette utuye mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, ni rwo rwujuje umubare w’ingo miliyoni 2. Rwagenewe impano y’umuriro w’amashanyarazi ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.
Akarere Ka Nyarugenge kageze kuri 96% mu kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage. REG ivuga ko mu Rwanda 74,5% by’ingo kugeza ubu ari zo zifite umuriro. Bivuze ko ingo zisaga 25% nta muriro w’amashanyarazi zirabona.
Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss, avuga ko kugeza ku ngo 100% mu mwaka wa 2024 ari ibintu bishoboka.
Yagize ati “Nubwo hari byinshi byagezweho, hari ibigikenewe gukorwa kugira ngo ingo zose zibone umuriro w’amashanyarazi. 25% bakeneye kubona umuriro mu myaka ibiri gusa, ni umubare munini ariko twizera neza ko ari ikintu tuzageraho. Tuzongera guhura muri 2024 twishimira ibyo twagezeho.”
Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ibikorwaremezo, Fidele Abimana, avuga ko uko Abanyarwanda bagenda begerezwa umuriro ariko igihugu cyesa imihigo ikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Kuba tugeze kuri miliyoni ebyiri z’ingo zifite amashanyarazi, ni ibitwereka ko ufashe abantu batanu kuri buri rugo ku kigereranyo, twaba tumaze kugera kuri miliyoni 10 z’Abanyarwanda bashobora kugera ku mashanyarazi. Gucanira miliyoni imwe mu myaka ibiri dusigaje, nta kabuza muri 2024 tuzaba twabigezeho. Intego z’iterambere rirambye zivuga ko gucanira abaturage bose bigomba kuba byagezweho muri 2030 ariko twe nk’u Rwanda twiyemeje kubigeraho muri 2024. Ibyo bigaragaza ubudasa busanzwe buturanga nk’ Abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na HE Paul Kagame.”
Imibare ya REG igaragaza ko mu mwaka wa 2000, ingo ibihumbi 46 arizo zonyine zari zifite umurimo w’amashanyarazi. Mu 2020, zari zigeze kuri miliyoni imwe nyuma y’imyaka ibiri gusa zigeze kuri miliyoni ebyiri, bingana na 74,5%. Intego ni uko mu 2024 ingo zose 100% zizaba zifite umuriro w’amashanyarazi.
Panorama