Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Inkuru y’umubabaro mu muziki wa Afurika y’Epfo

Ku wa Gatandatu tariki ya 11/03/2023 hamenyekanye inkuru mbi y’akababaro muri muzika ya Afurika y’Epfo.

Umuhanzi w’icyamamare Costa Tsobanoglou wamamaye nka Costa Titch yitabye Imana aguye ku rubyiniro, aho yarimo ataramisha abakunzi b’umuziki we mu iserukiramuco rya muzika ya Afurika y’Epfo ryiswe Ultra South Africa ryaberaga Johannesburg.

Costa Titch mu gihe yararimbaga yabanje kugwa ubwa mbere ku rubyiniro, abashinzwe umutekano we baramubyutsa akomeza igitaramo, nyuma aza kugwa ku nshuro ya kabiri birangira apfuye.

Urupfu rwe rwababaje abantu benshi ku isi, cyane cyane abakunzi b’umuziki w’injyana z’amapiyano kuko Costa Titch yari umuhanzi watumye injyana y’Amapiyano imenyekana ku isi.

Costa Titch yatangiye kumenyekana mu 2017 ubwo yasohoraga indirimbo ye yise Activate ya Hip Hop, cyane ko ariyo njyana ye yatangiye aririmba.

Umuhanzi Costa Titch yaherukaga mu Rwanda mu 2022 yari yaje kwitabira igitaramo cya Kivu Fest mu Rwanda.

Umuhanzi Costa Titch yitabye Imana amaze Imyaka mike mu muzika ariko muri iyo myaka mike yari amaze gufatisha isi yose mu njyana ye y’Amapiyano isa nk’aho ariyo iyoboye ubu mu muziki ikunzwe cyane, ndetse iri mu byatumye umuhanzi wamamaye ku isi w’umu légende Akon aheruka kumusinyisha kontaro muri label ye izwi nka Konvict culture.

Umuhanzi Costa Titch yari umusore w’imyaka 27 apfuye amaze kwamamara ku isi aho muri iyo myaka mike atangiye kuririmba avuye mu bubyinnyi yari amaze gusabwa gukorana n’abahanzi bakomeye ku isi barimo icyamamare Diamond Platnumz boss wa WCB, asabwa kandi na Harmonize uyoboye label ya Konde Gang bombi bakaba baturuka muri Tanzania.

Costa Titch ubaye umuraperi wa kabiri upfuye muri Afurika y’Epfo mu gihe hashize ukwezi undi muraperi uzwi nka SA Kiernan bakunze kwita AKA wari inshuti ye aherutse kuraswa ari ku rubyiniro i Durban.

Martin Kelly NGENDABADASHAKA

4 Comments

4 Comments

  1. Carlos

    March 17, 2023 at 11:59

    Uyu mwana ko azize iki? nizere ko urw’ abagabo kuko havuzwe byinshi bamwe ngo yari yafashe umuriro mwinshi

  2. Pepe Rugangura

    March 17, 2023 at 12:03

    Yewe babyita gukenyuka rwose ariko nizere ko asize urubyaro ruzamuzungura rugakosora amakosa yakoze rukazanashimangira at least ibyiza yari amaze kugeraho. RIP man

  3. Pepe Rugangura

    March 17, 2023 at 12:04

    Yewe babyita gukenyuka rwose ariko nizere ko asize urubyaro ruzamuzungura rugakosora amakosa yakoze rukazanashimangira at least ibyiza yari amaze kugeraho. RIP man

  4. Anitha Kivuye

    March 17, 2023 at 12:08

    Ngo yazize imyoto myinshi ariko rero no kutagira abaganga bakurikirana ubuzima bw’ icyamamare nk’ iki birababaje cyane!gusa na none iyo rwakubonye ntabwo rugusimbuka

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.