Perezida Paul Kagame ati “Après tout les faits sont têtus”. Arongera ati “Sisi si migomba mifupi” ndetse yongeraho mu ruhame abwira Umunyamakuru ati “uzabigishe Ikinyarwanda”.
Itariki ya 7 Nyakanga yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN) ko ari “WORLD KISWAHILI DAY” SIKU YA KISWAHILI DUNIANI. Ahantu henshi ku Isi cyane cyane muri Afurika biriwe mu birori, ibiganiro, batanga impano.
Mu Rwanda, Itegeko OL 02/ ryo ku wa 20 Mata 2017 ryemeza Igiswahili nk’ururimi rwa kane nyuma y’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa. Ikibabaje ni uko ku iriya tariki twavuze hejuru, nta n’abantu nibura bane bahuriye ahantu ngo bavugane akamaro, cyangwa impamvu zatumye Inteko Ishinga amategeko yemeza ko Igiswahili ari ururimi rwemewe n’amategeko mu Rwanda.
Ni mu gihe kandi ari ururimi Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wemeje ugashyiraho Komisiyo y’Igiswahili biriwe mu birori n’ibiganiro byiza i Kampalaiz, bihiza uwo munsi ku rwego rwa Afurika.
Inararibonye mu ndimi n’umuco akaba n’umushakashatsi uzwi nk’impirimbanyi y’indimi z’Ikinyarwanda –Kiswahili, Prof. Pacifique Malonga, yumvikanye ku maradiyo nka RFI, VOA na UN Radio atanga ibiganiro. Agira ati “Abanyarwanda bakunda Igiswahili ariko barakibuze. Kibarimo ariko ntibakirimo!”
Prof. Malonga avuga ko uwo munsi yawijihije atanga impano z’inkoranyamagambo z’Igiswahili “Kamusi Kuu” mu bafatanyabikorwa be aribo ARJ, RMC, RSAU, Genocide Memorial ndetse n’Isomero rya KPL (Isomero rikuru rya Kigali) aho yatangije Inguni y’Igiswahili yise KISWAHILI KONA. Ubu amaze kugezamo îbitabo by’Igiswahili bikabakaba magana atanu.
Prof Malonga akomeza avuga ko mu Rwanda hari amashuri yigisha Igiswahili haba mu mashuri yisumbuzi, amashuri makuru na Kaminuza. Ariko yibaza niba uwo munsi barawumenye ngo bawizihize.
Prof. Malonga wamenyekanye cyane kubera amasomo y’Igiswahili kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda, yibaza ikibura ngo indimi, cyane cyane Igiswahili ndetse n’Ikinyarwanda, bihabwe agaciro nk’indimi nyambukiranyamipaka, zihuza ibihugu n’iterambere rihamye mu bwisanzure, ubuhahirane n’itumanaho.
Agira ati “Mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi haba inzego zitandukanye zifite inshingano zizwi zisobanutse ariko izo kubeshya, kubeshyerana, kubeshyana no kwibeshya nta mwanya zagombye kugira, mu gihe abantu bashishikajwe no KWIBOHORA ingoyi y’ikinyoma, kwikunda no kwikubira.”
Prof. Pacifique Malonga ati “Sakwe sakwe!” Nanjye nti “Soma!” Malonga ati “Akari imbere Karahinda!” Nanjye nti “Tenda wema nenda zako usingoje shukrani!”
Wibabara reba imbere!
Panorama