Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryashyize Intore z’u Rwanda mu murage ndangamuco udafatika w’Isi.
UNESCO yabitangaje ku wa kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2024, ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo.
Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama ya 19 y’Akanama k’Abahagarariye Ibihugu mu kurinda umurage w’Isi, ibera i Asunción muri Paraguay kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 7 Ukuboza 2024.
UNESCO ishyize Intore z’u Rwanda mu murage w’Isi nyuma y’uko muri Nzeri 2023, Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero mu karere ka Karongi, urwa Murambi mu karere ka Nyamagabe n’urwa Nyamata mu karere ka Bugesera zishyizwe mu murage w’Isi.
Muri uwo mwaka kandi na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi.
Umurage ndangamuco w’Isi muri rusange ugizwe n’ibintu bishingiye ku muco w’ibifatika n’ibidafatika w’ubuhanzi, ubugeni n’imibereho y’amoko y’abantu, byagiye bihererekanywa mu myaka amagana hagati y’ibiragano by’abantu.
Igihugu cyangwa ibihugu bisaba UNESCO gushyira igikorwa runaka ndangamuco ku rutonde nk’urwo kugira ngo kimenyekane, kibungabungwe kandi cyemerwe nk’umuco n’umwihariko w’abantu cyangwa amoko y’abantu runaka.
Iki cyemezo gifatwa hagendewe ku masezerano mpuzamahanga ya UNESCO yo kurengera ibikorwa ndangamuco bidafatika yashyizweho mu 2003.
Panorama
