Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

INYANDIKO IGAMIJE GUSHYIRA MU BIKORWA ICYEMEZO CY’URUKIKO

Umwaka wa 2018  umunsi wa 20 ukwezi kwa kabiri

Umuhesha w’inkiko w’umwuga  Me MUTIGANDA Louis mbisabwe na  NTUKABUMWE Eric  ko murangiriza urubanza RCA 0107/12/TGI/GSBO na RC 0859/11/TB KCY rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa kacyiru kuwa 19/01/2012 aho NTUKABUMWE ERIC yaburanye kandi agatsindira UBUTANE  Mme  HABIMANA Allaine   ubu  ubarizwa ahatazwi mu Rwanda no mu mahanga , urwo rubanza  rukaba rugeze igihe cyo kurangizwa.

Umuhesha w’inkiko  w’Umwuga Me MUTIGANDA Louis , nshingiye kw’itegeko n0 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ku ngingo ya 39 , iya 40, iya iya 41 iya 198, iya 288, iya 290,

Nshingiye  kw’itegeko n0 12/2013 ryo kuwa 22/03/2013 ku ngingo ya 48, iya 49 rigenga umurimo w’Abahesha b’imkiko mu Rwanda.

Ntegetse Mme HABIMANA Allaine kwitaba agashyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko mu rubanza rwavuzwe hejuru, hakubahirizwa ingingo zimutegeka ko agomba kuza tukamugabanya ku buryo bungana  imitungo afatanyije na NTUKABUMWE ERIC  nk’uko urukiko rwabitegetse; ndasaba kandi uwo wese waba azi aho aherereye  kudufasha ku mumenyesha; iyo mitungo igizwe n’ubutaka bubaruwe kuri UPI: 2777 buherereye mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Kimironko Akagari ka Kibagabaga mu Mudugudu w’Ubuhoro n’ubutaka  buherereye mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwimiyaga mu Kagari ka Kirebe Umudugudu wa Gatebe.

Mwibukije ko agomba kuza hakagabanywa iyo mitungo  bitarenga AMEZI ABIRI (60JRS)  kugira ngo hashyirwe mu bikorwa icyemezo cy’urukiko cyo kubagabanya imitungo yavuzwe  hejuru, icyo gihe nikigera  ataraza Ibyategetswe n’inkiko bizashyirwa mu bikorwa adahari.

Kubera ko ahamajwe ahatazwi haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga,  manitse Iyi nyandiko ku biro by’Inkiko zisumbuye zose  z’u RWANDA kandi inyujijwe no mu binyamakuru byandika.

 

Umenyeshejwe                                                   Umumenyesheje

HABIMANA ALLAINE                                   Umuhesha w’inkiko w’umwuga, Me MUTIGANDA Louis

                                                                                             Sé

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities