Umwaka wa 2018 umunsi wa 20 ukwezi kwa kabiri
Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me MUTIGANDA Louis mbisabwe na NTUKABUMWE Eric ko murangiriza urubanza RCA 0107/12/TGI/GSBO na RC 0859/11/TB KCY rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa kacyiru kuwa 19/01/2012 aho NTUKABUMWE ERIC yaburanye kandi agatsindira UBUTANE Mme HABIMANA Allaine ubu ubarizwa ahatazwi mu Rwanda no mu mahanga , urwo rubanza rukaba rugeze igihe cyo kurangizwa.
Umuhesha w’inkiko w’Umwuga Me MUTIGANDA Louis , nshingiye kw’itegeko n0 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ku ngingo ya 39 , iya 40, iya iya 41 iya 198, iya 288, iya 290,
Nshingiye kw’itegeko n0 12/2013 ryo kuwa 22/03/2013 ku ngingo ya 48, iya 49 rigenga umurimo w’Abahesha b’imkiko mu Rwanda.
Ntegetse Mme HABIMANA Allaine kwitaba agashyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko mu rubanza rwavuzwe hejuru, hakubahirizwa ingingo zimutegeka ko agomba kuza tukamugabanya ku buryo bungana imitungo afatanyije na NTUKABUMWE ERIC nk’uko urukiko rwabitegetse; ndasaba kandi uwo wese waba azi aho aherereye kudufasha ku mumenyesha; iyo mitungo igizwe n’ubutaka bubaruwe kuri UPI: 2777 buherereye mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Kimironko Akagari ka Kibagabaga mu Mudugudu w’Ubuhoro n’ubutaka buherereye mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwimiyaga mu Kagari ka Kirebe Umudugudu wa Gatebe.
Mwibukije ko agomba kuza hakagabanywa iyo mitungo bitarenga AMEZI ABIRI (60JRS) kugira ngo hashyirwe mu bikorwa icyemezo cy’urukiko cyo kubagabanya imitungo yavuzwe hejuru, icyo gihe nikigera ataraza Ibyategetswe n’inkiko bizashyirwa mu bikorwa adahari.
Kubera ko ahamajwe ahatazwi haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, manitse Iyi nyandiko ku biro by’Inkiko zisumbuye zose z’u RWANDA kandi inyujijwe no mu binyamakuru byandika.
Umenyeshejwe Umumenyesheje
HABIMANA ALLAINE Umuhesha w’inkiko w’umwuga, Me MUTIGANDA Louis
Sé
