Umwaka w’ibihumbi bibiri na cumi n’umunani, umunsi wa 03, ukwezi kwa Nyakanga;
Mbisabwe na Me Thaddée UWIRINGIYIMANA uhagarariye KWIZERA Bernard;
Nshingiye ku itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ku ngingo ya 225 CPCCSA;
Twebwe Me RUSENGO K. RUMENGE Jules, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga; turi i Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, tumenyesheje UMUTESI Sifa, imikirize yt’urubanza RC00095/2017/TB/NYRGA rwasomwe mu ruhame ku wa 30/05/2018, icyemezo cy’urukiko kikaba cyarafashe ibi bikurikira:
– Rwemeje ko ikirego cy’ubutane rwaregewe na Kwizera Bernard gifite ishingiro.
– Rwemeje ko Kwizera Bernard mwene Ntirushwa na Nyiragasirimu, wari warashyingiranywe byemewe n’amategeko na ku wa 20/03/2014 imbere y’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhoza na Umutesi Sifa mwene Tengera na Mujawabera, batandukanye burundu.
– Rwemeje ko amasezerano y’ivangamutungo rusange arangiye hagati ya Kwizera Bernard na Umutesi Sifa.
– Rutegetse ko iki cyemezo cyandikwa mu bwanditsi bw’irangamimerere mu murenge wa Muhoza.
– Rutegetse ko amagarama yatanzwe ahwanye n’ibyakozwe mu rubanza.
– Rwibukije ko kujurira bikorwa mu gihe cy’ukwezi kumwe kuva urubanza rusomwe.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMWE MU RUHAME NONE KU WA 30/05/2018
Sé Sé
Sibomana Alexandre Bisetsa Fred Umucamanza Umwanditsi
Sé
Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga
Me RUSENGO K. RUMENGE Jules
