Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

Inyandiko imenyesha imikirize y’urubanza RP 00060/2018/TGI/NYGE mu buryo bw’imenyesharuhame

Umwaka w’ibihumbi bibiri na cumi n’icyenda, Umunsi wa 08 w’Ukwezi kwa Gicurasi;

Njyewe Uwamwezi Rosine, Umwanditsi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge;

Nshingiye ku ngingo ya 148 (3) y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi;

Menyesheje Byukusenge Abdul, mwene Sekanya Jean na Nyirabihogo, utuye mu mudugudu w’Intwari, Akagari ka Kivugiza, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali. Ubu akaba adafite aho atuye cyangwa abarizwa hazwi, imikirize y’urubanza RP 00060/2018/TGI/NYGE yarezwemo n’Ubushinjacyaha. Icyaha ashinjwa (Kunyereza umutungo, icyaha giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 325 y’Itegeko Ngenga No 01/2012/OL ryo ku wa 2/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana) mu buryo bukurikira:

Rwemeje ko Byukusenge Abdul ahamwa n’icyaha aregwa.

Rwemeje ko ikirego cy’indishyi cya TRADELINE Investment gifite ishingiro kuri bimwe.

Rumuhanishije igifungo cy’imyaka irindwi (7years) n’ihazabu y’amafaranga miliyoni mirongo ine n’esheshatu n’ibihumbi magana ane n’icyenda n’amafaranga ijana na mirongo inani n’umunani (46.409.188Frw).

Rumutegetse gusubiza TRADELINE Investment Ltd amafaranga yanyereje angana na miliyoni makumyabiri n’ebyiri n’ibihumbi magana arindwi na mirongo ine na kimwe n’amafaranga ijana na mirongo irindwi n’atandatu (22.741.176Frw).

Rumutegetse guha TRADELINE Investment Ltd indishyi z’akababaro zingana na miliyoni imwe (1.000.000Frw) n’ibihumbi magana atanu (500.000Frw) y’igihembo cya Avoka, akabasubiza n’amagarama batanze barega angana n’ibihumbi makumyabiri (20.000Frw).

Rutegetse ko agomba gutanga amagarama y’ibyakozwe mu rubanza angana n’amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000Frw) kuko aburana adafunze.

Umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge

Uwamwezi Rosine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities