Amaterasi y’indinganire yabaye ipfundo rikomeye mu guhindura imibereho y’abatuye mu misozi miremire y’Akarere ka Gicumbi. Inyungu y’inyabutatu y’aya materasi ishingiye ku gufata ubutaka ntibutwarwe n’isuri, kongera umusaruro kandi aterwaho ubwatsi bugaburirwa amatungo byatumye inka zongera umukamo.
Ni urugendo rutari ruto uvuye mu mujyi wa Gicumbi, kuko nibura ni kilometero 10, urugendo rwatwara iminota 30 mu modoka bitewe n’imiterere yaho. Ugeze mu murenge wa Mukarange, umwe mirenge icyenda ikorerwamo n’Umushinga Green Gicumbi, umushinga ugamije kugira Gicumbi itoshye, ibungabunga ry’ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe; usanganirwa n’abaturage bagaragaza icyo bamaze kwigezaho bikomotse ku guhuza ubutaka bakoresheje amaterasi y’indinganire.
Green Gicumbi “Gicumbi itoshye” yabahinduriye imibereho
Karugahe Athanase, utuye mu mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Rugerero; yavukiye aho atuye ubu afite imyaka 67 y’amavuko. Avuga ko mbere iyo imvura yagwaga ubutaka bwatwaga n’isuri bukagenda babureba no kubona umusaruro bikabagora. We na bagenzi be bishimira uruhare rw’amaterasi mu kubungabunga ubutaka n’imibereho myiza.

Agira ati “Uyu mushinga waje ari umufasha wo kudufasha mu majyambere. Ubundi twarahingaga ubutaka bukagenda ari amaterasi yarabufashe ntibukigenda. Umusaruro wacu usigaye warikubye inshuro eshatu.”
Akomeza avuga ko muri Hegitari ebyiri n’igice afite mbere yezaga ibiro by’ibishyimbo bitarenze 600 gusa ariko ubu byikubye gatatu. Ingano yezaga ibiro 600 ariko ubu azeza ibiro 800 kuri are 40; ibirayi yeza toni ziri hagati y’eshatu n’enye ibintu atari yarigeze ageraho.
Ati “Kuri aya materasi duteraho n’ubwatsi bw’amatungo ku buryo n’umukamo wiyongere. Mbere nabonaga litiro umunari none ubu ngeze kuri cumi n’ebyiri.”
Mukandengeye Rozata ni umubyeyi w’imyaka 49 y’amavuko, atuye mu mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Rugerero. Agira ati “Ayiwewe! Indinganire zatugiriye akamaro pe! Mbere nezaga nk’ibiro 50 by’ibishyimbo ariko ubu nkuramo imifuka itatu. Aho nahingaga ingano ngakuramo ibiro 40 ubu nzakuramo 100.”
Uyu mubyeyi avuga ko mbere bokeshaga ingano bikabahenda ariko ubu babubakiye ikusanyirizo kandi babemereye kubashakira umushoramari bakazajya bagurishiriza rimwe. Yizera ko bizazana inyungu nyinshi kurusha abamamyi babibaga.

Uwihoza Annet afite imyaka 26 y’amavuko. Agira ati “Mbere iyo twahingaga ntitwasaguriraga amasoko kuko isuri yabaga yarabitwaye. No mu rugo byabaga ari ntabyo. Amaterasi yatumye twongera umusaruro kuko ubutaka butakigenda. Twabonye kandi amafaranga kuko baduhaye akazi mu gukora amaterasi.”
Uretse kuba ubutaka butakigenda byongereye umusaruro, abaturage bavuga ko babonyemo akazi mu gukora amaterasi, amafaranga bakayikenuza. Bose imvugo bahurizaho bagira bati “Uzi kugutunganyiriza ubutaka, bakaguha akazi bakaguhemba, kandi ubutaka bwawe ukabugumana!”
Uwihoza Annet agira ati “Ayanjye nayaguzemo amatungo ubu urugo rwanjye rumeze neza. Ayo matungo atunzwe n’ubwatsi dutera ku materasi.”
Mukandengeye Rozata ati “Baduhaye akazi tubona amafaranga, kandi ubutaka turabugumana. Amaterasi yatugiriye akamaro, ubutaka bwarahagaze, ifumbire ntikigenda. Turahinga tukeza pe! Noroye ingurube ariko ubwatsi mbugurisha abafite inka bakampa amafaranga.”
Hamaze gukorwa byinshi bihindura imibereho y’abaturage

Umushinga Green Gicumbi ukorera mu mirenge icyenda yo mu karere ka Gicumbi ariyo Bwisige, Byumba, Cyumba, Kaniga, Manyagiro, Mukarange, Rubaya, Rushaki, na Shangasha. Mu bikorwa by’ingenzi by’uyu mushinga harimo gutunganya amateraasi y’indinganire n’ayikora, gusazura amashyamba, kubungabunga amasoko y’icyogogo cy’umugezi w’Umuvumba, gutuza abaturage mu midugudu no kubafasha gucana batobona ibidukikije cyangwa ngo bahumanye ikirere.
Umuhuzabikorwa wa Green Gicumbi, Eng. Kagenza Jean Marie Vianney, atangaza ko Umushinga Gicumbi Itoshye “Green Gicumbi”, ugamije kubaka ubudahangarwa bw’abatuye Gicumbi ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga amasoko y’icyogogo cy’Umugezi w’Umuvumba.
Ku birebana n’umusaruro amaterasi ndinganire amaze gutanga, Kagenza agira ati “Ugereranyije n’umusaruro bari basanzwe babona, amaterasi yatumye wikuba gatatu cyangwa kane; ariko iyo amaterasi akiri mashyashya umusaruro uziyongera mu bihembwe by’ihinga bikurikiraho. Ibi bijyana no guhindura imyumvire kw’abaturage, uko bakoresha imbuto nziza uko babungabunga ibidukikije umusaruro ushobora no kwikuba inshuro icumi. Aya materasi afite akamaro ko gufata ubutaka, washyiramo ifumbire ntigende bityo umusaruro ukaba mwinshi. Ku mpande zayo haterwaho ibiti bivangwa n’imyaka ariko bishobora no kugaburirwa amatungo, hagaterwaho n’ubwatsi bw’amatungo kandi byose birwanya n’isuri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, atangaza ko umushinga Gicumbi itoshye yabaye igisubizo ku banyagicumbi kuko abaturage barenga ibihumbi 21 babonye akazi, kandi hamaze gutunganywa amaterasi y’indinganire agera kuri Hegitari 600 ndetse n’andi yikora na yo agera kuri Hegitari 600.
Ati “Imirenge yegereye umupaka Green Gicumbi ikoreramo, hari abantu benshi babaswe n’ibiyobyabwenge ariko babonye akazi mu materasi y’indinganire, byatumye bava muri izo ngeso mbi. Byaragabanyutse ku buryo bugaragara. Amafaranga umuntu yinjiza yariyongereye n’imibereho yabo irahinduka ndetse n’urugomo ruragabanyuka.”

Uretse amaterasi y’indinganire agera kuri Ha 600 amaze gukorwa, Umushinga Green Gicumbi watunganyije andi materasi yikora ku buso bwa Ha 600, haterwa ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bwa Ha 600, hakorwa uturimashuri dutandatu; hubatswe ibigega bifata amazi bifite Litiro 2400, abaturage bagera ku 21,015 babonye imirimo, hatangwa ibigega bya Pulasitiki bifite m3 318, ibigega by’amazi byubakwa m3 1495 kandi hanatuganywa ingemwe z’icyayi zingana n’ibihumbi magana atandatu. Hubatswe umudugudu mu murenge wa Mukarange, hakaba harimo no kubakwa umudugudu ntangarugero mu kubungabunga ibidukikije.

Green Gicumbi ni umushinga uterwa inkunga n’Ikigega mpuzamahanga cyita ku kubungabunga imihindagurikire y’ibihe (GCI) binyuze mu kigo cy’igihugu cyita ku mashyamba -FONERWA. Uyu mushinga uzamara imyaka itandatu, ukoreshe ingengo y’imari ingana na Miliyari 33 ni ukuvuga nibura Miliyari zisaga eshanu buri mwaka, ubu ukaba umaze imyaka ibiri ukorera mu karere ka Gicumbi.
Rwanyange Rene Anthere


