Bwa mbere mu mateka y’ishyaka ntangarugero muri demokarasi PDI rigiye kwiyamamaza kugira ngo rijye mu nteko ishingamaregeko. Ubusanzwe PDI yabaga ihetswe n’Umuryango FPR Inkotanyi.
Guhera tariki ya 17 Gicurasi 2024 nibwo ingengabihe y’amatora yatangiye gushyirwa mu bikorwa itangirana n’igikorwa cyo gutanga kandidatire haba ku mwanya w’umukuru w’igihugu no kubifuza kujya mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite.
Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024 ishyaka PDI naryo ryateye intambwe kimwe n’ayandi mashyaka yatanze urutonde rw’amazina bifuza ko bazarihagararira mu nteko ishingamategeko iri shyaka bikaba ari ubw mbere ryifuje kwiyamamaza kuva nyuma ya Jenoside.
Iri shyaka rihagarariwe na Ambasaderi Fatou Harerimana ryashyikirije Komisiyo y’amatora urutonde rw’abantu 55 barimo Abagabo 32 n’abagore 23 bazahagararira Ishyaka mu matora y’abagize Umutwe w’Abadepite.
PDI kimwe n’andi mashyaka umuntu yavuga ko akomeye hano mu Rwanda nka PL na PSD ryemeje ko rizashyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba muri Nyakanga.
Tubibutse ko amashyaka nka FPR Inkotanyi, PL, PSD, Green Party na yo yamaze gutanga urutonde rw’abo yifuza ko bazayahagararira mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite.
PDI si ishyaka rito kuko riri mu yabimburiye ayandi mu nkundura yo kwemera amashyaka menshi mu Rwanda kuko iri shyaka ryashinzwe mu mwaka wa 1990 gusa aha ryitwaga ishyaka ry’Abayisilamu.
Amateka avuga ko iri shyaka ryashinzwe n’umusaza witwa Sheikh Kibata Juma, igitekerezo cyaturutse ngo ku gasuzuguro cyangwa ivangura yabonaga ubutegetsi bwa Habyarimana bwakoreraga abayisilamu.
Raoul Nshungu