Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ishyaka PL ryemeje Paul Kagame nk’umukandida rishyigikiye

Abarwanashyaka b’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana (PL) kuri iki cyumweru tariki ya 4 Kamena 2017, bemeje ko na bo bashyigikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame nk’umukandida uzabahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri Kanama 2017.

Babihamirije imbere y’inama idasanzwe y’ishyaka PL yateraniye i Kigali, ubwo bagarukaga ku ngingo yo gufata icyemezo ku mukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Mukabalisa Donatille, Perezida w’ishyaka PL yasobanuye ko iyi nama idasanzwe yari ifite kwiga ku bitekerezo bibiri birimo igitekerezo cy’umukandida wakomoka mu ishyaka PL uziyamamariza kuyobora u Rwanda ndetse n’igitekerezo cyo gushyigikira Paul Kagame nk’umukandida wasabwe n’abanyarwanda benshi kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda ikurikira, kikaba ari na cyo cyahawe agaciro.

Perezida Kagame yasabwe n’abaturage kongera kwiyamamariza manda ikurikira y’imyaka irindwi binyuze mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo hahindurwaga ingingo ya 101 y’iri tegeko ku wa 30 Ukwakira 2015.

Bakuriyehe Donatille, umwe mu barwanashyaka ba PL ukomoka mu ntara y’Iburengerazuba yavuze ko ashyigikiye Paul Kagame kuko yagejeje byinshi ku Banyarwanda birimo kuzamura ireme ry’uburezi no guha agaciro umwalimu.

Yagize ati ”Iki cyemezo cyo gushyigikira Nyakubahwa Paul Kagame numva twagishyigikira, jyewe nk’umurezi ndishimira ko Paul Kagame yatumye niga ndaminuza, avana uburezi ku myaka itandatu igera ku icyenda ndetse nyuma uburezi bugera ku myaka cumi n’ibiri y’ibanze. Yadushyiriyeho banki umwalimu sacco iratuguriza tukishyura ku giciro kiri hasi, turamushimira ko yagejeje uburezi kuri bose ndetse no ku bana bafite ubumuga,”

Ngarukiyintwali ukomoka mu karere ka Rulindo na we yagize ati ”Icyiza kirimo bavuga Kagame nkuma amahoro, bavuga Paul nkumva umutekano, nanjye navuye i Rulindo ndi umuyobozi wa PL mu karere, icyo tumushimira cyane cyane ni iri koranabuhanga yagejeje mu Rwanda,”

Mukabalisa yashimiye abarwanashyaka bose ku gitekerezo cyo gushyigikira Perezida Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu abasaba no gukangurira abandi banyarwanda batari muri PL gushyigikira Paul Kagame.

Sen. Tito Rutaremara ukomoka muri FPR-Inkotanyi wari umushyitsi, yashimiye abarwanashyaka ba PL kuba barafashe iyambere mu bifuza ko itegeko Nshinga rihinduka hakavanwaho inzitizi zibuza Kagame kongera kwiyamamariza indi manda.

Ati ”Ikindi tubashimira mu izina ry’umuryango nuko igihe Abanyarwanda bifuzaga ko itegekonshinga rihindika mwabaye abambere murahaguruka murahagarara mwerekana ko Umuyobozi w’ igihugu akwiriye kongererwa manda, ibyo rero ntabwo tuzabyibagirwa, ibyo tubihorana ku mutima ni cyo gituma iteka iyo kongere  ya PL yabaye idushimisha,”

Perezida wa komisiyo y’amatora Prof. Kalisa Mbanda yasabye abanyapolitiki bahagarariye imitwe ya politiki itandukanye mu Rwanda bari bitabiriye iyi nama kubera intangarugero Abanyarwanda mu bikorwa bigamije imiyoborere myiza nko kwimakaza uburere mboneragihugu no kwitabira ibikorwa by’amatora.

Yagize ati “Ibyo byose nk’imitwe ya politiki mubigiramo uruhare kandi muzakomeze mubigiremo uruhare. Turabashimira ko mwemeye kujya imbere Abanyarwanda kugira ngo mubereke ibitekerezo byiza, ni cyo gituma nk’imitwe ya politike tubasaba gukomeza kubera urugero Abanyarwanda kuko ari mwe muri imbere yabo mubayobora nabo babahanze maso, mu matora rero nk’abayobozi mukwiriye gutanga urugero rwiza,”

Abasobanurira amahame agenga amatora, Mbanda yabwiye abahagarariye imitwe ya politiki ko amatora meza ari akorewe mu mucyo no mu bwisanzure abaturage bakayagiramo uruhare, bakayashima ndetse akaba intagarugero mu Rwanda no mu bindi bihugu.

Nyuma yo kwakira abemerewe kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu, kwiyamamaza ku mugaragaro bizatangira tariki 14 Nyakanga birangire ku wa 03 Kanama 2017.

Amatora nyirizina azaba ku itariki ya 03 Kanama ku banyarwanda baba hanze, na ho imbere mu gihugu amatora azaba ku wa 04 Kanama 2017.

Hakizimana Elias

Mukabalisa Donatille, Perezida wa PL (Photo/Elias H.)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities