Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Isoko Mpuzamipaka rya Kagitumba rishobora kwegurirwa rwiyemezamirimo

Abakorera mu Isoko Mpuzamipaka rya Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko ryabafashije kwagura ibikorwa byabo by’ubucuruzi, ariko bakifuza ko imikorere yaryo yarushaho kunozwa hagashakwa uburyo abantu barirema biyongera.

Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru yabigarutseho, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itangaza ko ikibazo kiri no mu yandi masoko mpuzamipaka ari hirya no hino mu Gihugu ariko ngo hari gahunda yo guhindura uburyo acungwamo kugira ngo ashobore gutanga umusaruro.

Imyaka ibiri igiye gushira, Isoko Mpuzamipaka rya Kagitumba rifunguye imiryango. Ubu hatangiye kugeramo ibicuruzwa bitandukanye mu miryango imwe n’imwe yaryo.

Ni isoko abatuye muri aka gace kari ku mupaka neza uhuza u Rwanda na Uganda, bemeza ko ryaje rikenewe.

Iri soko rifite ibyumba by’ubucuruzi 56, ibisima 96 n’ahandi hagenewe gucururizwa imyambaro hashobora kwakira abacuruzi 100.

N’ubwo ubwitabire bw’abarikoreramo kuri ubu butaragera ku rwego rushimishije, abarigezemo ku ikubitiro bavuga ko imikorere igenda ihinduka, ariko bakifuza ko hari ibyanozwa.

Isoko Mpuzamipaka rya Kagitumba ryuzuye ritwaye asaga miliyari 4 Frw. Mu byumba by’ubucuruzi 56 rifite, ubu ibikorerwamo ni 26 gusa ndetse ibisima byinshi ntibigira ababikoreraho.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yavuze ko uburyo amasoko mpuzamipaka acungwamo bushobora guhinduka agahabwa ba rwiyemezamirimo aho gukomeza gucungwa n’uturere aherereyemo gusa.

Uretse Isoko Mpuzamipaka rya Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, mu myaka irindwi ishize mu Gihugu hose hubatswe andi masoko mpuzamipaka arindwi ari mu Turere twa Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Kirehe, Rubavu, Burera na Nyaruguru.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities