Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imyidagaduro

Israel Mbonyi yateguje igitaramo cy’akataraboneka

Umuramyi umaze gukomera hano mu Rwanda, Israel Mbonyicyambu cyangwa Mbonyi, arimo gutegura igitaramo gikomeye azamurikiramo album 2 yakoze mu gihe cya COVID-19.

Ibi Israel Mbonyi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022 mu butumwa yacishije kuri Twitter.

Yatangaje ko arimo kwitegura gukora igitaramo cy’imbaturamugabo, azamurikiramo alubumu ebyiri yakoze mu bihe bya COVID-19.

Yagize ati “Nibigenda neza muri uyu mwaka dufite igitaramo kinini, nzaba murika alubumu zanjye ebyiri (Mbwira na Icyambu) mu bihe bya COVID-19.”

Mu butumwa yatanze ntiyavuze byinshi kuri iki gitaramo haba igihe kizabera n’ibijyanye nacyo bindi gusa yavuze ko ari kubisengera no kubikoraho cyane.

Israel Mbonyi aherutse kwitabira igitaramo cya Rwanda Gospel stars, nkuko byari byitezwe yanejeje imitima y’abakunzi b’ubutumwa atanga nubwo iki gitaramo muri rusange cyo kitagenze neza.

Mbonyi kandi yakebuye abantu bizera abashumba babo cyane by’igitangaza ababwira ko nabo ari abantu bashobora gukosa batagomba kubitegaho ibirenze.

Yagize ati “Umushumba wawe nawe ni umuntu rekeraho kumwitega ho byinshi, emera ko nawe yakosa nk’undi muntu wese wowe mukunde utitaye ku byo yaba anyuramo ibyari byose.”

Mbonyi ubu afite album 2 kuko mu 2016 Israel Mbonyi yakoze igitaramo cyo kumurika iya mbere yise “Uri Number One” naho mu 2017 akora icyo kumurika iyo yise “Intashyo”.

NSHUNGU RAOUL

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.