Mu gice cya mbere cy’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018, twabagejejeho ibigengwa n’iri tegeko ndetse n’ibisobanuro by’amagambo akoreshwamo. Mu gice cya kabiri tubagezaho ibirebana n’uburyo bw’imikorere bubereye umukozi mu kazi, imyaka fatizo yo gutangira gukora akazi, imirimo ibujijwe ku mwana, ibuzwa ry’imirimo y’agahato, Kubuza guhoza ku nkeke uwo ukuriye mu kazi hagamijwe imibonano mpuzabitsina, Kurindwa ivangura mu kazi no Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kwishyira hamwe.
Muri iki gice cya gatatu cy’iri tegeko, turabagezaho ibijyanye n’amasezerano y’umurimo bikubiyemo uko amasezerano y’umurimo akorwa, Ibirebana n’umurimo ku mukozi w’Umunyamahanga, Igihe cy’igeragezwa ku murimo, Guhindura amasezerano y’umurimo n’ibindi.
Amasezerano y’umurimo
Ingingo ya 11: Gukora amasezerano y’umurimo
Amasezerano y’umurimo akorwa hashingiwe ku bwumvikane bw’umukozi n’umukoresha. Amasezerano y’umurimo hagati y’umukozi umwe n’abakoresha barenze umwe aremewe igihe cyose hatagize abangamiye ayandi. Amasezerano y’umurimo ashobora kuba ay’igihe kizwi cyangwa kitazwi. Amasezerano y’umurimo ashobora kuba yanditse cyangwa atanditse.
Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rigena iby’ingenzi bikubiye mu masezerano y’umurimo yanditse. Icyakora, amasezerano y’umurimo atanditse ntashobora kurenza iminsi mirongo cyenda (90) ikurikiranye. Gihamya y’amasezerano y’umurimo ishobora kuba mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Ingingo ya 12: Umurimo ku mukozi w’umunyamahanga
Imikoranire y’umurimo hagati y’umukoresha n’umukozi w’umunyamahanga igengwa n’iri tegeko, uretse ibiteganywa ukundi n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje.
Umukozi w’umunyamahanga ukorera mu Rwanda ahabwa amasezerano y’umurimo yanditse. Ibirebana n’impushya z’akazi ku mukozi w’umunyamahanga ukorera mu Rwanda bigengwa n’amategeko agenga abinjira n’abasohoka mu Gihugu.
Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze amaze kugisha inama urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Gihugu ashyiraho iteka rigenga imikorere y’akazi ku mukozi w’umunyamahanga mu Rwanda.
Ingingo ya 13: Igihe cy’igeragezwa ku murimo
Igihe cy’igeragezwa ku murimo ntigishobora kurenza amezi atatu (3). Icyakora, nyuma y’isuzuma ryanditse kandi ryamenyeshejwe umukozi, umukoresha ashobora gusubirishamo igeragezwa mu gihe kitarenze amezi atatu (3) bitewe n’impamvu zumvikana, zishingiye ku miterere y’akazi, imikorere n’imyitwarire by’umukozi.
Iyo igeragezwa rirangiye rikagaragaza ko umukozi ashoboye akazi, ahita ahabwa akazi abimenyeshejwe mu nyandiko n’umukoresha. Iyo igeragezwa rigaragaje ko umukozi adashoboye akazi, hashingiwe ku isuzumabushobozi ryanditse kandi ryamenyeshejwe umukozi, umukoresha asesa amasezerano y’umurimo nta nteguza. Iseswa ryayo ntirituma hatangwa imperekeza usibye gusa umushahara umukozi yakoreye.
Umukozi wongeye guhabwa akazi mu kigo yakoreye mbere kuri uwo mwanya yakozeho ntiyongera gushyirwa mu gihe cy’igeragezwa ry’akazi.
Ingingo ya 14: Guhindura amasezerano y’umurimo
Amasezerano y’umurimo ashobora guhindurwa umurimo ugikomeza bisabwe na rumwe mu mpande zayagiranye kandi zombi zibyumvikanyeho.
Ingingo ya 15: Ihinduka ry’imiterere y’ikigo
Iyo habayeho ihinduka ry’imiterere y’ikigo, mu rwego rw’amategeko amasezerano y’umurimo atararangira agumana agaciro kayo hagati y’umukoresha mushya n’abakozi bari basanzwe b’ikigo. Icyakora, iseswa ry’ayo masezerano rishobora kubaho gusa mu buryo buteganywa n’iri tegeko.
Ingingo ya 16: Kwimura amasezerano y’umurimo
Amasezerano y’umurimo ntashobora kwimurwa ava ku mukoresha umwe ajya ku wundi, umukozi atabyiyemereye.
Ingingo ya 17: Kwimura umukozi ku mwanya w’umurimo
Umukozi agomba gukora akazi ku mwanya yasabye. Umukoresha ashingiye ku nyungu z’ikigo, ashobora kwimurira umukozi ku wundi mwanya utandukanye n’uwo yasabye uri ku rwego rumwe na wo atagabanyije umushahara we n’ibindi agenerwa.
Umukoresha ntagomba gushyira umukozi ku rundi rwego rw’umurimo atabyemeye iyo bishobora kumushyira ku rwego ruri hasi y’urwo yari asanzweho no kumugabanyiriza umushahara.
Ingingo ya 18: Isubikwa ry’amasezerano y’umurimo
Isubikwa ry’amasezerano y’umurimo ribaho mu gihe amasezerano adasheshwe ariko abayagiranye bahagarika zimwe cyangwa zose mu nshingano bari bafite.
Inshingano buri ruhande rusigarana zigomba kuba ziteganywa n’iri tegeko cyangwa zumvikanyweho n’impande zombi. Amasezerano y’umurimo asubikwa kubera imwe mu mpamvu zikurikira:
1 º habayeho guhagarika umurimo cyangwa gufunga ikigo hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko;
2 º umukozi ahagaritswe nk’igihano cyo mu rwego rw’akazi mu gihe cy’iminsi umunani (8) y’akazi idahemberwa;
3 º umukozi ahanishijwe igihano cy’igifungo kitarengeje amezi atandatu (6) cyangwa afunzwe by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atandatu (6);
4 º ikigo gihagaritse imirimo yacyo by’igihe gito bitewe n’impamvu z’ubukungu cyangwa za tekiniki;
5 º habayeho guhagarika umukozi ukorwaho iperereza mu rwego rw’akazi;
6 º hari impamvu ndakumirwa zituma imirimo y’ikigo ihagarara.
Izindi mpamvu z’isubikwa ry’amasezerano y’umurimo zigenwa binyuze mu masezerano y’umurimo, amategeko ngengamikorere y’ikigo, cyangwa amasezerano rusange.
Ingingo ya 19: Impanuka cyangwa indwara bikomoka ku murimo
Umukozi wagize impanuka cyangwa indwara bikomoka ku murimo yarateganyirijwe n’umukoresha we mu kigo cy’ ubwiteganyirize mu Rwanda yishyurwa hakurikije amategeko agenga ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda.
Umukozi wagize impanuka cyangwa indwara bikomoka ku murimo atarateganyirijwe n’umukoresha we mu kigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda yishyurwa n’umukoresha amafaranga angana nk’ayo yagahawe n’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda iyo aza kuba yarateganyirijwe, harimo kumuvuza n’ibindi bijyanye na byo.
Umukozi ntashobora gusezererwa ku murimo bitewe n’ibyago bikomoka ku murimo, keretse iyo byemejwe na muganga wemewe na Leta ko atagishoboye gukomeza gukora uwo murimo.
Iyo bigaragaye ko umukozi agishoboye gukora akazi umukoresha amuhindurira umwanya w’umurimo ujyanye n’ubushobozi bwe. Iyo udahari amasezerano y’umurimo araseswa umukozi agahabwa ibiteganywa n’amategeko.
Ingingo ya 20: Gusubika amasezerano y’umurimo kubera iperereza rikorwa n’umukoresha mu kazi
Iyo umukoresha akora iperereza ku mukozi mu rwego rw’umurimo rishobora gutuma ahagarikwa hashingiwe ku ikosa yaba yakoreye mu kazi, umukoresha ashobora kumuhagarika mu nyandiko mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) adahembwa ariko umushahara we ukabarwa ukabikwa.
Iyo nyuma y’iperereza umukozi adahamwe n’ikosa, umukoresha amusubiza mu kazi kandi akamuhemba umushahara we wose yari yarabikiwe.
Ingingo ya 21: Isubikwa ry’amasezerano y’umurimo kubera impamvu z’ubukungu cyangwa iza tekiniki
Mu gihe habayeho isubikwa ry’amasezerano y’umurimo mu gihe gito kubera impamvu z’ubukungu cyangwa iza tekiniki, umukozi ntashobora gushyirwa mu gihe cyo kudakora ku mpamvu z’imirimo mike inshuro imwe (1) cyangwa nyinshi mu gihe kirenze iminsi mirongo cyenda (90) mu mwaka umwe (1). Iyo igihe kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kirenze, bifatwa nk’aho umukozi yasezerewe agahabwa impererekeza ziteganywa n’iri tegeko.
Umukoresha, nyuma yo kubigaragariza abahagarariye abakozi mu kigo, ashobora gusezerera umukozi umwe cyangwa benshi bitewe no guhuza imirimo isa, kuvanaho cyangwa kuvugurura imikorere y’ikigo kubera impamvu z’ubukungu cyangwa guhindura ikoranabuhanga ryakoreshwaga hagamijwe kugira ngo ikigo kirusheho guhigana kandi akabimenyesha mu nyandiko umugenzuzi w’umurimo ubifitiye ububasha.
Iyo umukoresha asezereye umukozi umwe cyangwa benshi kubera impamvu zivugwa mu gika cya 3 cy’iyi ngingo, ashyira ku rutonde abakozi bateganywa gusezererwa hakurikijwe ubushobozi ku murimo, amashuri, uburambe muri icyo kigo n’umubare w’abantu bemewe n’amategeko buri mukozi atunze.
Ingingo ya 22: Uburenganzira bwo gusubizwa mu kazi nyuma yo gusezererwa kubera impamvu z’ubukungu cyangwa iza tekiniki
Umukozi usezerewe ku kazi kubera impamvu z’ubukungu cyangwa iza tekiniki, kandi akaba atarengeje amezi atandatu (6) uhereye igihe yasezerewe, afite uburenganzira bwo gusubizwa mu kazi adakoze ipiganwa iyo yujuje ibisabwa ku mwanya umukoresha akeneyeho umukozi.
Ingingo ya 23: Amasezerano y’umurimo yo ku rwego rwa kabiri
Amasezerano y’umurimo yo ku rwego rwa kabiri akorwa igihe umukoresha aha undi mukoresha imirimo imwe n’imwe cyangwa serivisi kugira ngo ayikore. Amasezerano y’umurimo yo ku rwego rwa kabiri ateganya ingwate yo kwishyura imishahara y’abakozi, ubwiteganyirize bw’abakozi hamwe n’izindi nshingano z’umukoresha ku mukozi n’ibirebana n’ uburyo imirimo ikorwa. Amasezerano y’umurimo hagati y’umukozi n’umukoresha yo ku rwego rwa kabiri (2) agengwa n’iri tegeko.
Kanda hano usome igice cya kabiri
Kanda hano usome igice cya mbere
Biracyaza

Bailon Niyigena
June 11, 2024 at 09:42
Mwiriwe neza ese bigenda bite iyo umukoresha ahaye amasezerano yakazi ya mezi 3 yaragira ntamuhagarike Kandi ntamyogere ayandi hagacamo igihe cyingana namezi 9 hanyuma akamuha amasezerano yamezi 6 ariko ntibumvikane kubijyanye nibyanditswe mu masezerano ariko muricyo gihe atakogeye amasezerano akogera umushahara wawe noneho yaza kuguha yamasezerano yamezi 6 akaguha wamushahara urigukorera mumasaha agenywe akawuguha mumasaha yikirenga ntimubyumvikaneho bigenda gute? Murakoze.
Justin
October 9, 2020 at 04:55
Turabashimiye kubice by’amategeko mumaze kutugezaho ahubwo mushyireho n’ibindi bice. Murakoze.