Mu gice cya mbere cy’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018, twabagejejeho ibigengwa n’iri tegeko ndetse n’ibisobanuro by’amagambo akoreshwamo. Muri iki gice tubagezaho ibirebana n’uburyo bw’imikorere bubereye umukozi mu kazi, imyaka fatizo yo gutangira gukora akazi, imirimo ibujijwe ku mwana, ibuzwa ry’imirimo y’agahato, Kubuza guhoza ku nkeke uwo ukuriye mu kazi hagamijwe imibonano mpuzabitsina, Kurindwa ivangura mu kazi no Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kwishyira hamwe. Mu gice cya gatatu turabagezaho ingingo zirebana n’ibizamini mu kazi.
Ingingo ya 10: Igihe cyo gutoranya abakandida bazakora ibizamini
Gutoranya abakandida bazakora ibizamini bikorwa mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) y’akazi uhereye ku itariki ntarengwa abakandida bagomba kuba batangiyeho amadosiye asaba akazi.
Ingingo ya 11: Itegurwa ry’ibizamini
Urwego rushaka abakozi rushobora kwiyambaza, iyo bibaye ngombwa urundi rwego rwa Leta usibye Komisiyo cyangwa rukiyambaza biro y’impuguke mu gutegura, gukoresha no gukosora ibizamini.
Umukandida wemerewe akora ikizamini cyanditse n’ikizamini gikozwe ku buryo bw’ikiganiro.
Ibizamini byose hamwe bibarirwa amanota angana n’ijana ku ijana (100%).
Impuguke zitegura ibizamini byose zigomba kuba zifite ubumenyi buhagije mu bisabwa kuri uwo mwanya.
Inteko y’abakoresha ibizamini mu buryo bw’ikiganiro igomba kuba igizwe nibura n’abantu batatu (3).
Ikizamini gishobora gutegurwa no gukorwa mu ndimi eshatu (3) zemewe mu butegetsi. Icyakora iyo cyateguwe mu rurimi rutari Ikinyarwanda, kigomba gutegurwa mu Gifaransa n’Icyongereza umukandida agahitamo ururimi akoresha.
Ingingo ya 12: Ikorwa ry’ikizamini
Urwego rushaka umukozi rutangaza amatariki, isaha n’ahantu ibizamini bizakorerwa. Ikizamini gikorwa ku munsi n’amasaha by’akazi. Iyo bibaye ngombwa, urwego rushaka abakozi gishobora gukoresha iyakure yifashisha ikoranabuhanga mu itumanaho ku kizamini gikorwa ku buryo bwanditse cyangwa bw’ikiganiro hakoreshejwe ibikoresho byabugenewe byemezwa na Komisiyo.
Umukandida usaba akazi wagaragaje ubumuga afite nk’uko biteganywa mu ngingo ya 8 y’iri teka, yoroherezwa gukora ikizamini hitawe ku bumuga bwe.
Ingingo ya 13: Ikizamini cyanditse
Ikizamini cyanditse gitegurwa hakurikijwe ibisabwa kuri buri mwanya kandi gikorerwa ku manota angana na mirongo itanu ku ijana (50%) ugereranyije n’amanota yose y’ibizamini byose bikorwa.
Ikizamini cyanditse gikorwa mu gihe kitarenze iminsi itatu (3) y’akazi ibarwa uhereye ku munsi ukurikira uwo urutonde rw’abemerewe gukora rwasohokeyeho.
Umukandida ntagomba kwandika izina rye ku rupapuro rw’ikizamini. Mu mwanya wʼamazina hakoreshwa amagambo cyangwa umubare w’ibanga bigenwa kandi bikabikwa n’urwego rushaka abakozi. Kodi n’amazina by’abakandida bihuzwa ibizamini bimaze gukosorwa.
Ikizamini kigamije kureba uko ibyo umukandida azi abishyira mu bikorwa na cyo kiri mu bigize ikizamini cyanditse, kandi iyo bibaye ngombwa gishobora gukorwa ukwacyo.
Ingingo ya 14: Itangazwa ry’amanota y’ibizamini byanditse
Amanota y’abakoze ibizamini byanditse agomba gutangazwa mu gihe kitarenze iminsi icumi (10) y’akazi ibarwa uhereye ku munsi amapiganwa yarangiriyeho.
Amanota abakandida babonye atangazwa hifashishijwe inzira y’ikoranabuhanga mu itumanaho mu gushaka abakozi kandi abakandida bakamenyeshwa hifashishijwe E- mails n’ubutumwa bugufi kuri telefoni.
Ingingo ya 15: Ikizamini gikorwa mu buryo bw’ikiganiro
Ikizamini gikorwa mu buryo bw’ikiganiro kigenerwa amanota angana na mirongo itanu ku ijana (50%) y’amanota yose y’ibizamini byakozwe.
Abakandida bagejeje ku manota angana na mirongo itanu ku ijana (50%) mu kizamini cyanditse ni bo bemererwa gukora ikizamini gikorwa mu buryo bw’ikiganiro.
Ikizamini gikorwa mu buryo bw’ikiganiro kigomba kuba kigizwe n’ibibazo bimwe ku bakandida bakora ku mwanya umwe.
Ikizamini gikorwa mu buryo bw’ikiganiro gikorwa nyuma y’iminsi itatu (3) y’akazi ibarwa uhereye ku munsi ukurikira uwo amanota y’ikizamini cyanditse yashyiriwe ahagaragara. Iyo hari umukandida wajuririye amanota y’ikizamini cyanditse, ikizamini gikorwa mu buryo bw’ikiganiro gikorwa ubujurire burangiye.
Iyo hakorwa ikizamini mu buryo bw’ikiganiro, hafatwa amajwi n’amashusho. Amashusho afatwa mu buryo bugaragaza impande zombi, impuguke zibaza n’umukandida ubazwa. Amajwi na yo agomba gufatwa ku buryo bwumvikana neza.
Ingingo ya 16: Itangazwa ry’amanota y’ibizamini bikorwa mu buryo bw’ikiganiro
Amanota y’abakoze ibizamini bikorwa mu buryo bw’ikiganiro atangazwa mu gihe kitarenze umunsi umwe (1) w’akazi uhereye umunsi amapiganwa yarangiriyeho.
Amanota abakandida babonye atangazwa hifashishijwe inzira y’ikoranabuhanga mu itumanaho mu gushaka abakozi kandi abakandida bakamenyeshwa hifashishijwe E-mails n’ubutumwa bugufi kuri telefoni.
Ingingo ya 17: Ikizamini cyihariye
Urwego rushaka abakozi rushobora gutanga ikizamini kimwe kigahabwa amanota ijana ku ijana (100%) byemejwe na Komisiyo.
Ingingo ya 18: Ubujurire
Umukandida wumva ko yarenganyijwe mu gihe cyo gushaka abakozi ashobora kujuririra ku rwego rwa mbere urwego rushaka umukozi mu gihe kitarenze iminsi itatu (3) y’akazi uhereye ku munsi w’igikorwa cyangwa icyemezo ajuririra.
Ubujurire butangwa hakoreshejwe inzira y’ikoranabuhanga mu itumanaho mu gushaka abakozi.
Iyo bigaragaye ko hakozwe ikosa mu guteranya amanota, bikosorwa ako kanya n’abakoresheje ibizamini.
Iyo ikosa ryakozwe rishingiye ku mikosorere, urwego rushaka umukozi rusaba uwateguye akanakosora ibizamini gusubiramo itangwa ry’amanota uko bikwiye. Gukosorwa bikorwa ku bakandida bose bakoze ikizamini kuri uwo mwanya.
Urwego rwajuririwe rugomba gutanga igisubizo ku bujurire mu gihe cy’iminsi itatu (3) y’akazi ibarwa uhereye ku munsi ubujurire bwakiriweho.
Iyo umukandida atanyuzwe n’icyemezo cyafashwe, ajurira ku rwego rwa kabiri muri Komisiyo mu gihe cy’iminsi ibiri (2) y’akazi uhereye itariki yaboneyeho igisubizo cy’urwego rwakoresheje ibizamini. Komisiyo ifata icyemezo ku kibazo yajuririwe mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) yʼakazi uhereye ku munsi yakiriyeho ubujurire.
Igihe cyose bigaragaye ko hari umukandida wajuriye ku rwego rwa kabiri kandi utarabonerwa igisubizo na Komisiyo ku bujurire bwe ikizamini cyanditse cyangwa ikizamini gikorwa mu buryo bw’ikiganiro ntibishobora gukorwa.
Ingingo ya 19: Gutsinda ibizamini
Umukandida aba yatsinze ikizamini iyo yagize nibura amanota mirongo irindwi ku ijana (70%) mu bizamini byose yakoze. Iyo nta mukandida wagejeje kuri ayo manota, imyanya irongera igatangazwa, hagakoreshwa ibindi bizamini.
Iyo abakandida babiri (2) banganyije amanota ku mwanya umwe upiganirwa harimo n’umukandida ufite ubumuga, icyo gihe hahabwa amahirwe umukandida ufite ubumuga.
Iyo abakandida babiri (2) bafite ubumuga banganyije amanota ku mwanya umwe upiganirwa, hitabwa ku burambe ku kazi. Iyo banganya uburambe ku kazi, amahirwe ahabwa umugore.
Ingingo ya 20: Ibyangombwa bisabwa umukandida watsinze ibizamini mbere yo guhabwa akazi
Mbere yo guhabwa akazi, umukandida watsinze ibizamini agomba kubanza kwerekana ibyangombwa bikurikira:
1º umwirondoro wuzuye;
2º fotokopi y’impamyabumenyi iriho umukono wa noteri;
3º ifoto ngufi imwe;
4º icyemezo cy’uko atakatiwe cyangwa yakatiwe n’inkiko;
5º icyemezo cyo kwa muganga.
Byegeranyijwe na Rwanyange Rene Anthere
Biracyaza

Mugabe
March 27, 2024 at 19:01
Murakoze cyane, gusa hari ibibazo nibaza:
1. Hari igihe ntarengwa giteganywa n’itegeko kuba uwatsindiye akazi agomba kuba yagahawe?
2. Ese utishimiye amanota yabonye iyo ajuriye akamara amezi atatu arenga nta cyemezo kirafatwa ntacyo itegeko riteganya ?
3. Ese iyo ikigo kimwe cg minisiteri gisabye abakozi ku myanya itandukanye, nyuma hakaba abajuriye, ese abatsindiye umwanya udafite abajuriye bategetswe kurindira icyemezo kizafatwa kuyindi myanya yajuririwe?
Ntacyo itegeko riteganya ? Murakoze cyane
Mugabo
March 27, 2024 at 18:46
Murakoze cyane kubisobanuro muduhaye