Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

“Iteka impamvu y’ikintu iruta ikintu ubwacyo”

Rev. Singirankabo Jean de Dieu

Iyo umuntu afite intego ntiyita ku mpinduka chalenges ahura nazo, imibabaro, uburetwa… kuko abazi iyo agana n’icyo ashaka kugeraho kuko kwitwa umutsinzi bisaba igiciro kandi abatsinze baba baranyuze mu bikomeye bakagenda bagwiza Imbaraga biga impamvu z’ibintu bikorerwa munsi y’ijuru.

Umuntu uzi uburyo ibintu bikorwa iteka abona akazi, nyamara umuntu uzi impamvu bikorwa iteka aba umukoresha wawe. 

Ijambo Imana yakuvuzeho ryiza ku buzima bwawe ntabwo umenya imbaraga n’uburemere bw’Ibintu uzahura nabyo mu rugendo, kuko umugambi igufiteho ukuzanira kugenda uniha, utaka urira, usuzugurwa, ukomeretswa, ubabazwa by’indengakamere nibyo bikwinjiza mu cyubahiro, iteka iyo wikomeje umutima witwa uhiriwe, umutsinzi.

Imana yumva umuniho wabo, yibuka isezerano ryayo yasezeranye na Aburahamu na Isaka na Yakobo (Kuva 2:24).

Uwiteka mu bwoko bwa Isiraheli hagombaga kuvamo indi ntwari yagombaga gusimbura Yozefu mu kugira intumbero icyerekezo cyo gukomeza kuzuza Umugambi w’Imana, itoranya Moise kugira ngo yuzuze umugambi wo kubavana mu buretwa bwa Egiputa nk’uko yabisezeranije Aburahamu.

Buri Generation Imana iba yarayiteguriye umuyobozi mwiza uzihanganira Imibabaro kugira ngo afate inshingano zikomye zo kuzuza imvugo yayo cyangwa se icyo iba yaragambiriye gukora muri icyo gihe. Uyu muntu iteka azaca mu bintu abandi badacamo rimwe na rimwe usanga bamwita uwavumwe, utazagira icyageraho, umuhombyi!

Rimwe na rimwe nawe yakwireba agasanga mu muhombyi kuko aba abona ibyo abandi bagezeho we nta n’icya cumi cyabyo. Ariko hakaba n’akandi gace gato k’abantu bareba kure kamubonamo umuntu udasanzwe, intwari, umuyobozi mwiza watanga icyerekezo, ndetse bakanabimubwira ariko nta nzira ababona haba hategerejwe gusa igihe cy’Imana bikikora.

No muri iki gihe hari iminiho myinshi yumvikana mu matwi y’Imana, amarira, imiborogo, nk’uko byariho no mu gihe Abaheburayo bari muri Egiputa byari bibakomereye kubyarira inkota, gutukwa kwicirwa abana, gukoreshwa uburetwa…. ariko siko bizahora nshuti yanjye n’ikibazo cy’igihe gusa. Hari ibigukorerwaho byose nta na kimwe gisobwa, Imana irabibona umunsi uzaba umwe izagutabara, izakurengera. Babikora icecetse bibwira ko bayisimbuye ariko iriho kandi uratabawe bose babireba.

Iteka umuntu uzagera kure agira   intego mu buzima n’ibyo akora byose aba azi impamvu yabyo. Ntahubuka, iteka aharanira kwiga impamvu ibintu bikorwa kuruta kwiga uburyo bikorwa! Ntanyuza ibintu mu nzira za bugufi kuko aba yaranyuze mu nzira z’ibizigu (ndende). Ntafata ibyemezo ahubutse, yiha unwanya wo kubanza kubitekerezaho no kugisha Inama. Iteka yirinda guhururira mu bitamureba, agira amakenga.

Uyu muntu Imana iba irimo gutegura gukorera abandi yiga afite intego, asenga afite intego kuyobora kwe kuba gufite intego, ntiyita ku bimukikije “Challenges” bimurangaza, areba imbere kuko hari icyo ashaka kuzageraho no kugeza ku bandi, kandi yiberaho ubuzima bufite intego. Inama zitamwungura mu mitekerereze n’Iterambera cyangwa atunguramo abandi ntazibarizwamo.

Dukomeza kurangwa n’Imitekerereze yagutse kandi yuzuye intumbero, Imana izabidufashamo kuko twihanganiye byinshi. Yesu ni we mutsinzi mukuru yadufashihe gutsinda ibyashize n’ibi tunyuramo tuzabitsinda kuko adufashe ukuboko.

Twibuke twiyubaka kandi dukomeza kubaha ingamba z’ubwirinzi kuri COVID-19 nayo tuzayitsida.

Rev. Singirankabo Jean de Dieu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities