Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Itorero Restoration rirategura igiterane mpuzamahanga kizitabirwa n’urubyiruko rurenga 5000

Binyujijwe mu rubyiruko ruturutse mu mpande zose z’igihugu, Itorero Evangelical Restoration Church mu Rwanda ryateguye igiterane mpuzamahanga cy’urubyiruko kizamara iminsi irindwi kizabanzirizwa n’ibitaramo bikomeye mu bice bitandukanye, kikaba gifite intego yo kwitoza kubaha Imana ndetse bikaba biteganyijwe ko hazaba ibikorwa bitandukanye birimo kuremera no gufasha abatishoboye.


Nk’uko bitangazwa n’Intumwa Ndagijimana Yoshua Masasu, Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church, icyo giterane mpuzamahanga cy’urubyiruko kigamije gukusanya urubyiruko rwose ruri muri iri torero ndetse n’urundi rubyiruko muri rusange rutozwa kubaha Imana muri byose.

Iki giterane cy’urubyiruko (International Youth Conference 2017) kizabera ku Itorero Restoration Church i Masoro kuva ku wa 6 -12  Kanama 2017 gifite insanganyamatsiko iri muri  1 Timoteyo 4:4-7 “ ……ariko wowe ujye witoza kubaha Imana”.

Umwe mu bayobozi b’urubyiruko muri Restoration Church, Pascale KEZA avuga ko iki gikorwa gifite byinshi kizasiga gihinduye ku buzima bwa benshi bityo agasaba urubyiruko muri rusange kuzitabira ibikorwa biteganyijwe muri icyo gihe.

Bimwe mu bikorwa biteganyijwe muri icyo giterane harimo amateraniro y’ububyutse buri nimugoroba kuva taliki 6–12 Kanama 2017.

Hazabamo kuramya Imana, inyigisho ndetse n’ubuhamya. Inyigisho mu matsinda ndetse akarusho ni uko hateganyijwe umugoroba wo kwambikwa imbaraga (impartation evening) ku wa gatanu taliki 11 Kanama 2017 kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri za mugitondo (18h – 6 am).

Abaramyi n’amatsinda bazayobora igikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana barimo abahanzi bazwi cyane ndetse bakuzwe n’abantu benshi babarizwa muri iri torero nka Patient Bizimana, Gaby Kamanzi , Arsene TUYI, hatumiwe kandi  Umuramyi ukuzwe cyane guturuka i Burundi  Intumwa Appolinaire.

Bazaba kandi bari kumwe na Shekinah Mass, ERC Drama Team Mass na ERC Traditionnelle. Hazatangwa kandi inkunga mu rwego rwa ‘sana nawe ‘campaign- Iyi ni gahunda y ‘urubyiruko rw’iri torero aho bafatanyiriza hamwe bakusanya inkunga izatangwa kubabuze ubushobozi bwo kwishyura ibitaro ndetse hanatangwe amatungo magufi mu rwego rwo gushyigikira abasore.

Mu rwego rwo kwitegura kandi iki giterane kizaba cyakusanyije urubyiruko hirya no hino, hateganyijwe ibitaramo bikomeye bise “Sana Nawe “Concerts  ku itariki 15 Kanama 2017  kuri Paruwasi ya Masoro, ku itariki 23 Kanama 2017 kuri Paruwasi  ya Rwamagana, Huye  na Rubavu. Hazajya haberamo no kwitanga mu rwego rwo gukusanya amafaranga.

Mu bavugabutumwa batumiwe muri icyo giterane barimo Intumwa Yoshua Masasu Ndagijimana, Apostle RamBabu (India) uzwi cyane mu gukoreshwa ibitangaza, Francis Agyinasara (Ghana), Past. Patrick Masasu na Past. Jean Marie Ruzindana. Hazaba kandi harimo n’abashyitsi barimo abayobozi mu nzego zitandukanye muri Leta, abahagarariye urubyiruko  muri ERC mu Ntara zose z’u Rwanda. Aba bakaziyongeraho abazaturuka muri Kenya mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abatumirwa ba BCC.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities