Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Itorero UDEPR ryiyomoye kuri ADEPR rirategura igiterane

Rev. Past. Kavamahanga Alphonse arifuza kuzasengerwa na Rev Past. Sibomana Jean Umuyobozi wa ADEPR.

Itorero UDEPR “Union des Eglises Pentecotistes au Rwanda” riyobowe na Rev. Past. Kavamahanga Alphonse wahoze ari umuhanzi  n’umuvugabutumwa ukomeye mu itorero rya ADEPR, nyuma akaza kuryirukanwamo agahitamo gushinga irindi torero yita ko ari umwana wa ADEPR,ubu ryateguye igiterane gikomeye kizabera mu mujyi wa Kigali ku rusengero rw’itorero ryitwa SEREFATI, riherereye mu murenge wa Kimironko. Icyo giterano gitenijwe ku Cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2016.

Rev. Past. Kavamahanga avuga ko iki giterane kizaba kirimo imbaraga z’Imana kandi kije gusenya imbaraga za satani n’iterabwoba rye ryose. « Iki giterane kizaba kirimo imbaraga z’Imana cyane, kandi ndahamagarira abantu bose kuzacyitabira kuko Imana ije gusenya ibikangisho bya satani, birimo ubukene n’ibindi bigeragezo bikomeye satani yakangishije abantu.»

Kavamahanga yongeye kugaragara mu mujyi wa Kigali mu bikorwa by’ivugabutumwa nyuma y’imyaka ibiri ari mu karere ka Ngororero aho yitaga ku itorero rye rya UDEPR, ari na ho hari icyicaro gikuru cyaryo. Avuga ko abantu bose bari bamukumbuye bazamubona muri iki giterane .

Kavamahanga avuga ko ashishikajwe no gukomeza gukora umurimo w’Imana abinyujije  muri iri torero yashinze nubwo ryakomeje kwamaganwacyane n’itorero yahozemo rya ADEPR. We asanga bitari bikwiye ko bamurwanya, ahubwo bagombaga kwishimira ko umwana wabo ateye imbere.

«Itorero UDEPR ntaho ritandukaniye n’iryo nahozemo rya ADEPR  haba mu mico no mu myitwarire, ku bwanjye numva abahoze ari abayobozi banjye batari bakwiye kundwanya, kuko burya umubyeyi iyo abyaye umwana yishimira ko akura na we akabasha gutera imbere. Ni na yo mpamvu nifuza ko umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR mu Rwanda ari we wazansengera.»

Iki giterane kizitabirwa n’umuhanuzi Gatabazi Mechack ari na we mushumbwa w’itorero rya UDEPR mu karere ka Ngororero, kikaba cyateguwe hifashishijwe ijambo riboneka muri Zaburi ya 119: 32-33.

Passy

Rev Past. Sibomana Jean Umuyobozi wa ADEPR na Rev. Past. Kavamahanga Alphonse Umuyobozi wa UDEPR yiyomoye kuri ADEPR.

Rev Past. Sibomana Jean Umuyobozi wa ADEPR na Rev. Past. Kavamahanga Alphonse Umuyobozi wa UDEPR yiyomoye kuri ADEPR.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.