Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Jabana: Abanyarwanda birukanywe Tanzaniya bamamaje Paul Kagame wabakamiye

Mu tugari tw’Umurenge wa Jabana, mu karere ka Gasabo, bamamaje umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame.

Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batuye mu kagari ka Bweramvura, bishimira uko bakiriwe mu gihugu cyabo cy’amavuko, bituma bakomeza gukunda ubuyobozi bw’igihugu, by’umwihariko Perezida Kagame wabakiriye n’ubu akaba akibafasha.

Abaturage batuye muri uyu  mudugudu bahawe uburyo bwo kubaho nk’uko bisobanurwa n’umwe muri bo, Sebudandi James, avuga ko ubwo birukanwaga nta kintu na kimwe bari bafite kuko ibyabo babyambuwe ubwo birukananwaga Tanzaniya.

Sebudandi yagize ati “njyewe natunguwe nuko twakiriwe ubwo twagera mu Rwanda, kuko nkanjye navukiye muri Tanzaniya, umubyeyi wacu yasaziyeyo, urumva ko nta muntu twari tuzi mu Rwanda; ariko tuhageze baduhaye icyo kurya, barutwubakira, abana bacu bariga, kuko ubu hari nabiga muri kaminuza bari baracicyishije amashuri.”

Akomeza agira ati “turavurirwa ubuntu, dufite umutekano, turaryama tugasinzira, ni byinshi byo gushima. Ni ubwa mbere mbibonye aho Leta ifasha abaturage, kuko na Tanzaniya twabaga ntabwo abatanzaniya bafashwa na Leta, nk’uko abanyarwanda muri rusange bitabwaho, aho abakene bafashwa kubaho, bahabwa inka n’imirimo muri VUP.”

Sebudandi avuga ko iyo badataha mu Rwanda atari bupfe amenye agaciro ko kuba mu gihugu cye, ariko noneho igihugu kiyobowe na Perezida Kagame, kandi ko nuwamuha iki ngo asubire ishyanga atasubirayo, ahubwo n’abasigayeyo bagomba gutaha, kuko bagomba gushimira Perezida Kagame ibyiza yabahaye.

Yakomeje avuga ko abagore bahabwa umwanya wo gukora ibyo nabyo byabatunguye kuko abagore babo babafasha gutunga ingo bafatanya guhaha ugize icyo abona akaba ariwe uhahira urugo, ubusanzwe aho babaga umugore yari uwo kurera abana gusa.

Abanyarwanda bavuye muri Tanzaniya batuye mu kagari ka Bweramvura ni imiryango 48 batujwe mu nzu bubakiwe zijyanjye n’igihe zashyizwemo umuriro w’amashanyarazi, begerejwe amazi n’amashuri.

Mutesi Scovia

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities