Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, mu murenge wa Jabana barishimira ibyagezwe bakavuga ko kubirinda ari ugutora umukandida wabo, Paul kagame kuko kumutora ari ubwishingizi bw’ubuzima.
Umubyeyi ukuze Haguminkwano Esterie mu byishimo byishi ati “Kubyara bitera umubyeyi ineza, kuko Kagame angana n’abana banjye. Iyo mbonye aho igihugu kigeze biranshimisha nkumva nsubiye ibuto.”
Akomeza ati “Nabonye ingoma nyinshi, ariko iya Kagame na FPR yaje itagereranywa, kuko nkanjye ushaje iyo haba hambere simba ngera aho abantu bari kuko ntagira umwana wo kunserukana; ariko Kagame angana abana banjye kuko yandeze, akankamira, ampa inka, ampa amafaranga yo kumfasha kuko ntakibasha gukora.
Aramvuza mbona banzanira mituweli nkivuza ntazi uwishyuye, bampaye inzu yo kubamo ntigeze guturamo n’igihe nari mfite umutware. Uyu muhungu w’ababyeyi bose, ntarobanura ku bwoko cyangwa akarere, niyo mpamvu kumutora bikwiye umuntu wese wifuza ibyiza by’igihugu.
Mufatiye iry’iburyo, azatsinda ntagisibya, umugisha wa kibyeyi ntakiwuruta, ndawumuhaye umubeho iteka.”
Uwari uhagarariye umukandida wa FPR Inkotanyi waje kumwamamaza mu murenge wa Jabana, Depite Bitunguramye Diogene, yasubiye kubyagezweho, birimo iterambere ry’umurenge w’icyaro ubarizwa muri Gasabo, aho bafite amazi amashanyarazi, amashuri ndetse bubakiye abatishoboye barimo abakuze n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, hishyurirwa n’abana barokotse Jenoside, aho imihanda igendeka yose.
Avuga ko ibyo byose bizatuma FPR Inkotanyi itsinda mpaga kuko bafite ibigwi kandi ko ari ikimenyetso cy’intsinzi kuri FPR Inkotanyi n’abanyarwanda muri rusange.
Mutesi Scovia

Umubyeyi Haguminkwano wishimira ibyo Kagame yamukoreye

Abaturage bitabiriye ari benshi kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Jabana
