Bamwe mu rubyiruko bo mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, bagaragaza ko bamaze gutera intambwe yo kumenya no gusobanukirwa akamaro ko kugana ahatangirwa serivisi zo kurwanya virusi itera SIDA. Bashishikariza bagenzi babo bagitinya kujya kwipimisha ko nta pfunwe biteye, buri wese akamenya uko ubuzima bwe buhagaze.
Ibi byagaragaye mu cyumweru gishize ubwo umuryango utari uwa Leta wita ku iterambere ry’ubuzima (CSDI) ufatanyaije na AHF Rwanda batangizaga icyumweru cy’Ubukangurambaga bwo kurwanya VIRUSI itera SIDA mu Santeri ya Bweramvura ho mu murenge wa Jabana, aho batangaga udukingirizo tw’ubuntu cyane mu rubyiruko ndetse ubishaka bakamupima virusi itera SIDA.

Umwe mu rubyirko rwitabirye ubu bukangurambaga uzwi ku kazina ka Melody yabwiye ikinyamakuru Panorama ko we nk’umusore yumva ko ari ngombwa kumenya uko ahagaze, yasanga yarananduye abaganga bakamugira inama kuko ajya yumva ko iyo uzikurikije ubaho igihe kirekire.
Agira ati “Iki ni igikorwa cyiza kuko kubera guhora mu kazi hari igihe nabura umwanya wo kujya ku kigo nderabuzima, ariko ubwo batuzaniye iki gikorwa hano biradufasha… Urabona ndi umusore, nshobora gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa nkaba narayikoze, ariko ubu nkaba ntazi uko mpagaze ariko maze kwipimisha ndamenya uko mpagaze; ubundi bampe n’udukingirizo bityo tumfashe kwirinda kandi nsanze naranduye najya kwa muganga bakangira inama nkafata n’imiti, bityo ngakomeza kubaho neza.”
Undi nyuma yo kwipisha yagiriye inama bagenzi be bagitinya kujya kwipimisha cyangwa gufata udukingirizo ku mugaragaro. Agira ati “Icyo nabwira urubyiruko kimwe n’abandi bose ni uko buri muntu wese ugiye gukora imibonano mpuzabitsina n’umuntu utari uwo bashakanye cyangwa atizeye, agomba gukoresha agakingirizo. Ikindi nta pfunwe ririmo kwaka agakingirizo ndetse no kuza kwimpimisha, aho kugira ngo uzandure usange upfuye imburagihe.”

Mukayisenge Olga uhagarariye ibi bikorwa muri CSDI, avuga impamvu ubu bukangurambaga bwibanda ku rubyiruko ndetse n’icyo bagenderaho bahitamo aho bajyana izi serivisi.
Agira ati “Ni igikorwa tumaze igihe dukora mu myaka yatambutse, aho dutanga udukingirizo ku buntu ndetse tukabazanira n’ibipimo mu gihe ushaka ko tumupima virusi itera SIDA tubimukorera akava aha azi uko ahagaze.”
Nk’uko ubuyobozi bwa CSDI bubitangaza, ubu bukangurambaga bufite intego ebyiri arizo gukumira no kurwanya ubwandu bushya n’ikwirakwira rya Virusi itera SIDA. Iya kabiri ikaba kugira inama abanduye virusi itera SIDA n’uburyo bakomeza ubuzima.


Nshungu Raoul
